MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Hasaruwe Toni 1,782 za kawa mu isizeni ishize ya 2026

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
26/08/2026

Mu Karere ka Nyagatare, mu isizeni ishize ya kawa muri uyu mwaka wa 2026 hasaruwe toni 1,782 z’ikawa z’ibitumbwe, mu gihe abahinzi n’ubuyobozi bakomeje gushyira imbaraga mu kwagura ubuhinzi bw’iki gihingwa ngengabukungu.

Kawa ihingwa mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare, ariko imirenge ya Kiyombe, Gatunda, Karama na Mukama ni yo yiganjeho ubu buhinzi.

Ubuyobozi buvuga ko n’abahinzi bo mu yindi mirenge bamaze kumva akamaro k’iki gihingwa, ku buryo ubuhinzi bwa kawa bukomeje kwaguka.

Muri ubu buhinzi habarurwa amakoperative abiri afite ubuzima gatozi, ari yo Kiyombe na Mukama, mu gihe abandi bahinzi benshi bakora ubu buhinzi ku giti cyabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko kawa ari kimwe mu bihingwa by’ubukungu bifitiye akamaro Igihugu n’abahinzi, kuko iri mu bihingwa byoherezwa ku isoko mpuzamahanga bikinjiriza Igihugu amafaranga.

Yagize ati: “Mu gihembwe cy’ihinga tugiye kujyamo dukangurira abahinzi babifitiye ubushobozi guhinga ikawa kuko byamaze kugaragara ko ifitiye akamaro Igihugu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Uretse kuba iri mu bihingwa bijyanwa mu mahanga, ariko igirira akamaro kanini abayihinga kuko irimo amafaranga.”

Ku bijyanye n’isoko mu Karere ka Nyagatare hari abaguzi b’umusaruro w’ikawa bawugura ku bahinzi, nyuma ukoherezwa mu nganda zitunganya kawa. Muri uyu nwaka ikiro kimwe cy’ikawa y’igitumbwe hari aho cyaguzwe 1,000 Frw; ibi bihuzwa n’uko umusaruro wabonetse mu isizeni ishize umusaruro wose wabonetse waguzwe ku mafaranga y ‘u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 700.

Munyemana Theogene, umuhinzi wa kawa mu Murenge wa Kiyombe avuga ko iki gihingwa gifasha abahinzi kubona amafaranga no kwiteza imbere, cyane cyane iyo bagikoreye neza kuva bagiteye kugeza basaruye.

Mugenzi we na we wo muri Kiyombe, Munyabugingo Jean Bosco yagize ati: “Kawa ifitiye akamaro abahinzi, ariko kugira ngo umusaruro wiyongere ni ngombwa ko abahinzi bayitaho neza, bakayikorera isuku kandi bagakurikiza inama bahabwa n’abafite ubumenyi mu buhinzi bwayo. Iyo umusaruro wiyongereye, n’amafaranga umuryango ubona ariyongera.”

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwa kawa muri Nyagatare, muri iki gihembwe cy’ihinga tugiye kwinjiramo cya A 2027 hateganyijwe guterwa ingemwe za kawa zisaga 2,300,000, zikazahingwa ku buso burenga hegitari 900.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 
Amakuru

Umushinga Jya Mbere umaze gukoresha hafi miliyari 16Frw mu bikorwa by’iterambere i Kirehe 

01/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abahinzi barakangurirwa kureka gutwika ibyatsi byo mu mirima yabo

Gatsibo: Abahinzi barakangurirwa kureka gutwika ibyatsi byo mu mirima yabo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU