Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwihaye intego yo kongera imbaraga mu gutunganya ahagenewe icyanya cy’inganda, mu rwego rwo gukurura abashoramari bashaka gushinga inganda muri aka Karere.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 20 Kamena 2026, mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, ubwo Komite Nyobozi y’Akarere yagezaga ku Nama Njyanama raporo y’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2025-2026.
Muri iyi nama harebwe ibikorwa byagezweho, imbogamizi zagaragaye ndetse n’ingamba zikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo Akarere gakomeze guteza imbere ubukungu no kwesa imihigo mu myaka iri imbere.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko ikibazo cy’ahagenewe inganda ari imbogamizi ku bashoramari bifuza gushora imari muri aka Karere.
Yagize ati: “Ikibazo cya Industrial Zone, ni imbogamizi kuri twe n’undi muntu wese washaka gushora imari mu Karere, ubundi wasangaga dufite utuganda twinshi twenga inzoga, none twaraciwe, turaza rero kwisanga nta zindi nganda dufite, dukwiye gushyira imbaraga mu guteza imbere icyanya cy’inganda, ku buryo abifuza gushora imari y’inganda mu Karere kacu, birasaba y’uko tubitekerezaho kabiri, ku kintu cya Industrial Zone, nubwo yaba Hegitari imwe itangiye. Hari abagenda bakurikira inanasi ubwo rero ntibakabaye bari hariya ahubwo bakabaye bafite aho bakorera.”
Banamwana yavuze kandi ko hakwiye gutunganywa ahagaragara mu gishushanyo mbonera, ku buryo abashoramari baza muri Ngoma bahabwa ahantu haboneye ho gukorera.
Ati: “Aho igishushanyo mbonera kiri dukwiye kuhatunganya, ku buryo tuhakururira abantu, abashaka gushinga inganda tukabereka aho bajya, kandi bakabona aho bakorera heza. Ubu haje umuntu ushaka kwenga umutobe w’ibitoki twamujyana hehe? Tuhatunganye ahahari kugira ngo tudakumira ishoramari mu Karere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko mu gihe cyashize hari abashoramari bashinze ibikorwa by’inganda aho babonye, ariko ko ubu hakenewe gukurikizwa igishushanyo mbonera cy’Akarere.
Ati: “Umuntu wasangaga ashinga uruganda aho abonye, ariko ubu ubwo hafunzwe izi nganda hatanzwe umurongo ko nta ruganda ruzongera guhabwa ibyangombwa rukorera mu baturage. Igishushanyo mbonera kigaragaza ahantu hagomba kujya inganda, ubundi mbere byakorwaga nabi ku buryo buri wese akorera aho ashaka, hari abaza bagatangira bakora utuntu duto bikarangira bakoze uruganda runini, ubu twasabye Umurenge kudatanga impushya kuri izo nganda nto tukabanza tukabikorera ubugenzuzi.”
Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko ku gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Ngoma ahagenewe ibyanya by’inganda ni mu mirenge ya Sake na Remera.






