Abaturage b’Akarere ka Nyagatare basabwe kwizihiza Umuganura bazirikana ko ari umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho, ariko banishyiriraho intego nshya zo kongera umusaruro binyuze mu kunoza umurimo, kwirinda ibyangiza ubuzima no gukomeza guteza imbere umuryango n’Igihugu muri rusange.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, kuri uyu wa 07 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza Umuganura, aho abaturage, abayobozi n’inzego zitandukanye bahuriye hamwe basangira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, banishimira ibyo bagezeho muri uyu mwaka.
Meya Kakooza yavuze ko Umuganura utarangirira ku gusangira umusaruro, ahubwo ugomba kubera buri muturage umwanya wo kwisuzuma no kwiyemeza gukora neza kurushaho.
Yagize ati: “Abaturage bacu turabifuriza umunsi mwiza w’Umuganura ariko tuzirikana ko buri muntu ku giti cye, no mu muryango we, agomba gukora ibintu mu buryo bunoze kurushaho. Uyu munsi twaganuye ariko umuhinzi hari ibyo ashobora gukora kurushaho. Uwasaruraga toni eshatu z’ibigori kuri hegitari ashobora kugera kuri toni umunani, uwasaruraga toni umunani akazagera kuri toni 12. Ubutumwa dutanga ni ukwizihiza uyu munsi ariko tuniyemeza ko ibyo dukora tuzabikora neza kurushaho.”
Yakomeje ashimangira ko Umuganura ari umuco Nyarwanda ukwiye kujyana n’imyitwarire myiza irinda ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Uyu ni umuco Nyarwanda, ariko tuwizihiza tunakora ibyiza. Turasaba abaturage kwirinda inzoga z’inkorano zangiza ubuzima kuko iyo zangije abaturage n’umusaruro Igihugu kiba kibategerejeho uragabanuka.”
Abaturage bitabiriye ibirori baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko Umuganura ubafasha kuzirikana umuco w’Abanyarwanda, kwishimira ibyo bagezeho no kongera kwiyemeza gukora cyane.
Habimana Issa, utuye mu Kagari ka Gakirage mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko Umuganura ubahuza nk’abaturage kandi ukabibutsa urugendo rw’iterambere bamaze kugeraho.
Yagize ati: “Twishimiye Umuganura kubera ko utwibutsa aho twavuye n’aho tugeze. Udufasha kongera kwibuka umuco gakondo w’Abanyarwanda, kandi uyu munsi uduhuza n’abayobozi tukaganira ku iterambere. Twegerejwe ibikorwaremezo kandi twanahawe inka, ubu abaturage banywa amata kandi ubuzima bugenda burushaho kuba bwiza.”
Uwangabe Jeanne na we yavuze ko Umuganura ugaragaza agaciro ko gusangira no gukomeza kubaka ubumwe.
Yagize ati: “Twebwe turahinga tukanorora, rero ku munsi nk’uyu turahura tugasangira umusaruro, abana bakanywa amata kandi tukibutswa umuco Nyarwanda. Iyo turi hamwe n’ubuyobozi tunabona ubutumwa budufasha gukomeza gukora no gutera imbere, rero biba bigaragaza ko dusenyeye umugozi umwe nk’Abanyarwanda.”
Mu rwego rwo kwishimira Umuganura w’uyu mwaka, Akarere ka Nyagatare kagaragaza ko umusaruro wabonetse mu buhinzi n’ubworozi ari intambwe ikomeye abaturage bagezeho.
Mu bihingwa, ibigori byahinzwe kuri hegitari ibihumbi 45 bitanga toni zisaga ibihumbi 216, ibishyimbo byahinzwe kuri hegitari ibihumbi 36 bitanga toni zisaga ibihumbi 44, mu gihe umuceri uhingwa kuri hegitari zisaga ibihumbi bine ari wo ukomeje gutanga umusaruro mwinshi kurusha ibindi bihingwa. Imyumbati na soya hagaragajwe ko hakenewe kongerwamo imbaraga kugira ngo umusaruro wabyo uzamuke.
Mu bworozi, mu gihe cy’izuba Akarere kabona litiro z’amata zigera ku bihumbi 170, ariko muri iki gihe umusaruro waragabanutse ugera kuri litiro zitarenze ibihumbi 50, ibintu ubuyobozi buvuga ko hakenewe kongerwamo imbaraga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko imibare y’umusaruro abaturage bagezeho muri uyu mwaka ari iyo kwishimira ku Umuganura, ariko bugasaba buri muturage kuyigira ishingiro ryo gushyiraho intego nshya, kugira ngo Umuganura w’umwaka utaha uzasange umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi warikubye inshuro nyinshi kandi imibereho y’abaturage irusheho gutera imbere.












