MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
07/08/2026

Abaturage b’Akarere ka Rwamagana basabwe gukomeza kwimakaza ubumwe, gukunda umurimo, kuwunoza no kuraga urubyiruko indangagaciro z’Ubunyarwanda, nk’inzira yo gukomeza guteza imbere imiryango n’Igihugu muri rusange.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, kuri uyu wa 07 Kanama 2026, mu birori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Karenge, aho abaturage, abayobozi, n’inzego zitandukanye bahuriye hamwe basangira umusaruro, ndetse barasabana bishimira umusaruro w’ibyo bejeje.

Mu ijambo rye, Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko Umuganura utibutsa gusa gusangira umusaruro, ahubwo unibutsa Abanyarwanda agaciro k’ubumwe n’ubusabane.

Yagize ati: “Ubutumwa duha abaturage b’Akarere ka Rwamagana kuri uyu munsi w’Umuganura, icya mbere ni ubumwe bw’Abanyarwanda kuko Umuganura wari ugusangira, gusabana no gusangira umusaruro, kuko burya uwo mwasangiye muba mugiranye igihango.”

Yakomeje ashimangira ko Umuganura ugomba no kubera abaturage umwanya wo kongera kwiyemeza gukora cyane, kuko nta musaruro uboneka abantu badakoze.

Ati: “Icya kabiri ni ugukora cyane. Umuganura ubaho abantu bagiye gusangira ibyo bejeje, kandi umusaruro ntiwabaho abantu batakoze. Turashishikariza abaturage gukora umurimo unoze, bagakunda umurimo kandi bakawukora ku buryo bwiza butanga umusaruro, bagatera imbere nk’umuryango n’Igihugu muri rusange.”

Meya Mbonyumuvunyi yanagarutse ku nshingano z’abakuru mu kubungabunga umuco Nyarwanda no kuwutoza abakiri bato.

Yagize ati: “Abakuru bafite inshingano zikomeye, icyo twita kwiraga u Rwanda ni uguharanira ko inyuma yawe hari abazagusimbura muri bya bitekerezo byiza no muri wa muco mwiza. Abakuru tuba tubitezeho indangagaciro na kirazira bagomba kwereka no kubwira abato, kwa gukorera hamwe, kwa gukunda umurimo kandi unoze no gukunda Igihugu, bakabiraga abakiri bato kugira ngo twe mu gihe turi kubyina tuvamo hazabe hari abandi bagomba kudusimbura.”

Abaturage bitabiriye ibi birori babwiye MUHAZIYACU ko Umuganura ubafasha kuzirikana aho Igihugu cyavuye n’uruhare rwabo mu rugendo rw’iterambere.

Mukandayisenga Beatha, yavuze ko Umuganura ubibutsa ko gukora ari yo nkingi y’iterambere.

Yagize ati: “Uyu munsi utwibutsa ko umusaruro utaboneka utavunitse. Iyo dusangiye ibyo twejeje bituma turushaho gukomeza gukora no gutegura ibihembwe bizakurikiraho.”

Ndayisaba Jean Claude we yavuze ko yishimiye ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bwo gukomeza kubaka ubumwe.

Ati: “Twishimiye ko twongeye kwibutswa agaciro k’ubumwe n’ubufatanye. Iyo abaturage bakorera hamwe, Igihugu kiratera imbere kandi n’imibereho y’imiryango irushaho kuba myiza.”

Uwimana Claudine, yavuze ko abakuru bafite uruhare rukomeye mu kurera urubyiruko.

Yagize ati: “Abana bacu bagomba gukura bazi umuco Nyarwanda, bakunda umurimo n’Igihugu cyabo. Ibyo nibyo bizatuma bakomeza kubaka u Rwanda rwiza twifuza.”

Ibirori byo kwizihiza Umuganura ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana byaranzwe no gusangira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa ndangamuco birimo imbyino gakondo, ndetse no guhamagarira abaturage gukomeza kongera umusaruro, kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no gusigasira umuco Nyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye.

 

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje
Amakuru

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje

07/08/2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa
Amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa

07/08/2026
Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry
Amakuru

Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry

07/08/2026
Tuganura kubera ko twakoze-Meya Niyonagira Nathalie
Umuco

Tuganura kubera ko twakoze-Meya Niyonagira Nathalie

07/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kubaka umuryango utekanye no kurwanya inzoga z’inkorano zitemewe, mu byo Guverineri Rubingisa yagarutseho ku Umuganura 2026

Kubaka umuryango utekanye no kurwanya inzoga z'inkorano zitemewe, mu byo Guverineri Rubingisa yagarutseho ku Umuganura 2026

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU