Abagize komite zishinzwe kubungabunga amasoko y’amazi yubatswe ku bufatanye bw’Umushinga wa JICA na RWASOM n’Akarere ka Kirehe bavuga ko nubwo ayo mavomo yafashije abaturage kubona amazi meza hafi yabo, hakiri imbogamizi zirimo kubura ibikoresho n’ubushobozi bwo gukomeza kuyabungabunga mu buryo burambye.
Ibi byagarutsweho mu nama y’akanama k’Akarere ka Kirehe gashinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura (District WASH Board), yateguwe ku bufatanye n’Umushinga wa JICA na RWASOM.
Iyi nama yasuzumye aho ibikorwa byo kwihutisha serivisi zo kugeza amazi meza ku baturage bigeze ndetse inarebera hamwe ingamba zo gukomeza kubungabunga ibikorwaremezo by’amazi.
Nyuma y’inama, abagize aka kanama basuye isoko ry’amazi rya Nyirasuru iherereye mu Murenge wa Gahara n’iyitwa Rubirizi ryo mu Murenge wa Kigina, bagamije kungurana ubumenyi no kureba uburyo bwiza bwo kubaka, kubungabunga no gucunga neza amasoko y’amazi kugira ngo arambe.
Abaturage bakoresha ayo mavomo bavuga ko kuva yavugururwa n’Umushinga wa JICA babona amazi meza mu buryo bworoshye kandi buhoraho, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.
Aya mavomo acungwa na komite zigizwe n’abaturage bagera ku 10 kuri buri soko, zifite inshingano zo kuyabungabunga no gukumira icyatuma yangirika.
Bizimana François Xavier, umwe mu bagize komite ishinzwe kubungabunga Isoko ry’Amazi, yavuze ko nubwo bishimira uruhare rwabo mu kurinda ayo mavomo, bifuza kongererwa ubushobozi.
Ati: “Turi abantu 10 barinda iki gikorwa gihenze. Twakumiriye amatungo yangizaga isoko ry’amazi, ariko kugenzura aya mavomo biradusaba gukora urugendo rurerure. Turifuza ko habaho uburyo bwo kudutera inkunga kuko aka kazi dukora gahoraho, iyo umuntu akora nta cyo yunganirwa ashobora gucika intege.”
Nshimiyimana Jean Nepomuscène, uhagarariye ibikorwa bya RWASOM ku Isoko ry’amazi rya Nyirasuru, yavuze ko kubungabunga ayo mavomo bisaba ibikoresho bikunze kubura, ati: “Duhura n’ikibazo cyo kubura ibikoresho nk’ibikata ibyatsi, imihoro n’amasuka yo gusukura imigende y’amazi. Twifuza ko Akarere kadukorera ubuvugizi kugira ngo haboneke uburyo bwo kudushimira no kudufasha gukomeza kubungabunga aya mazi.”
Ayaka Tamai, ushinzwe gukangurira abaturage, guhuza inzego zitandukanye n’ibikorwa by’isuku n’isukura mu mushinga wa RWASOM Phase II uterwa inkunga na JICA ku bufatanye na WASAC Group, yavuze ko intego y’umushinga ari uguteza imbere serivisi z’amazi meza no gucunga neza ibikorwaremezo by’amazi mu cyaro.
Yasobanuye ko mu Karere ka Kirehe hubatswe amavomo atatu mu mirenge ya Gahara, Mushikiri na Kigina, buri rimwe rikaba ryaratwaye amafaranga agera kuri miliyoni 10 Frw. Yongeyeho ko hanahuguwe komite zizakomeza kuyabungabunga kugira ngo arambe kandi akomeze gutanga amazi meza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko Akarere gashima uruhare rwa JICA mu kugeza amazi meza ku baturage, ariko ashimangira ko kubungabunga ayo mavomo ari inshingano z’abaturage bayakoresha.
Ati “Hari komite z’amazi n’isukura ku rwego rw’umudugudu zishinzwe gukurikirana no kubungabunga aya masoko. Kubera ko aya mazi ari ay’abaturage kandi batayishyura, ntabwo byoroshye guteganya amafaranga yo guhemba abazicunga. Icy’ingenzi ni uko abaturage bakomeza gufatanya mu kuyabungabunga kuko ari umutungo wabo.”
Yongeyeho ko uruzinduko rwakozwe rwari rugamije gusuzuma ibikorwa byagezweho no gutegura indi mishinga mishya yo kugeza amazi meza ku baturage, harimo n’uzashyirwa mu bikorwa mu Murenge wa Mushikiri ku bufatanye n’u Buyapani.
Mu Karere ka Kirehe, abayobozi n’abafatanyabikorwa bemeza ko kubungabunga neza amasoko y’amazi ari byo bizatuma ibikorwaremezo byubatswe bikomeza gutanga umusaruro, abaturage bagakomeza kubona amazi meza kandi yizewe mu gihe kirekire.











