MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanyeshuri bagera ku bihumbi 61 bo mu Ntara y’Iburasirazuba batangiye ibizamini bya Leta

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
15/07/2026

Abanyeshuri 61,602 bo mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba batangiye ibizamini bya Leta bisoza by’ibyiciro by’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, aho ubwitabire bwagaragaye buri hejuru mu turere twose.

Ibizamini byatangiye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026 bikaba biteganyijwe kurangira ku wa 24 Nyakanga 2026, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

NESA yatangaje ko ku rwego rw’Igihugu, abakandida 258,255 ari bo bari gukora ibi bizamini mu bigo 1,746. Muri bo, 149,533 ni abo mu cyiciro rusange (O’Level), naho 108,722 ni abo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level). Muri aba kandi harimo 879 bafite ubumuga, bateganyirijwe ubufasha n’ibikoresho byihariye kugira ngo bakore ibizamini mu buryo bungana n’abandi.

Mu Karere ka Nyagatare, abakandida 11,494 ni bo batangiye ibizamini, kakaba ari ko gafite umubare munini w’abakandida muri iyi Ntara.

Mu Karere ka Gatsibo, abakandida bakora ibizamini bya O’Level na A’Level ni 10,469, mu gihe Rwamagana ifite abakandida 9,193, bakorera ku bigo 25 byateganyijwe.

Mu Karere ka Bugesera, abakandida bose bateganyijwe ni 8,113, barimo 5,129 bo muri O’Level, 1,628 bo muri A’Level, 1,092 bo muri TVET na 264 bo muri Professional Education. Imibare igaragaza ko ubwitabire bwari hejuru cyane, aho TVET na Professional Education byagize ubwitabire bwa 100%, O’Level igira 99.53%, naho A’Level igera kuri 99.94%.

Mu Karere ka Ngoma, abakandida 7,455 batangiye ibizamini. Mu gutangiza ibi bizamini, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukayiranga Marie Gloriose yasabye abanyeshuri gukora ibizamini batuje no kwirinda gukopera.

Mu Karere ka Kirehe, abakandida 6,914 ni bo bari gukora ibizamini bya Leta.

Mu Karere ka Kayonza, abakandida bose ni 6,964, barimo 5,639 bo muri O’Level, 1,205 bo muri TVET na 129 bo muri A’Level (Professional Education). Ubuyobozi bwatangaje ko ubwitabire bwari hejuru cyane, aho O’Level yageze kuri 99.70%, TVET igera kuri 99.9%, naho A’Level igira ubwitabire bwa 100%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage
Amatora

Ngoma: Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe gukorana neza n’abaturage

07/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026
Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka
Inkuru z'ingenzi1

Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abatuye i Muhura bishimiye ‘Poste de santé’ bubakiwe bagerezwa serivisi z’ubuzima

Abatuye i Muhura bishimiye 'Poste de santé' bubakiwe bagerezwa serivisi z’ubuzima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU