Mu kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, abaturage 834 bo mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe, bashyikirijwe umuyoboro w’amazi meza bubakiwe n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, uzabafasha kuva ku mazi mabi y’Umugezi w’Akagera bakoreshaga imyaka myinshi, bavuga ko yabateraga indwara, akanadindiza abanyeshuri bajyaga kuyavoma.
Uyu mushinga watashywe ku Ishuri ribanza rya EP Kabungeri riherereye mu Mudugudu wa Kabungeri, Akagari ka Kiyanzi, ukaba ugizwe n’umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero 4.2. Wubatswe binyuze mu bikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32.
EP Kabungeri, yatangiye gukora mu mwaka wa 2021, yigamo abanyeshuri 181 bo mu mashuri y’incuke n’abanyeshuri 660 bo mu mashuri abanza. Mbere yo kubona aya mazi, iri shuri ryifashishaga amazi y’ibigega igihe imvura yabaga yaguye, naho mu gihe cy’izuba rikajya kuvoma amazi mu mugezi w’Akagera, ibintu byagiraga ingaruka ku myigire no ku buzima bw’abanyeshuri.
Niyogisubizo Anne, umwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri, yavuze ko kubona amazi meza bizakuraho imbogamizi bahuraga na zo, ati: “Twari tuyakeneye cyane. Hari igihe twajyaga kuvoma ku Kagera tugasiba amasomo. Ikindi nanjye nigeze kurwara inzoka kubera amazi mabi twakoreshaga. Ubu turishimye kuko twabonye amazi meza hafi y’ishuri.”
Umwe mu bakora kuri iri shuri yavuze ko ryatakazaga amafaranga menshi mu gushaka amazi ndetse n’ayo kunywa, ati: “Iyo ibigega byumaga twifashishaga amazi y’Akagera mu guteka, ariko amazi yo kunywa tukayagura. Byadutwaraga amafaranga menshi kandi ntitwabonaga amazi ahagije. Kuba tubonye amazi meza bizazamura isuku, ubuzima bw’abanyeshuri n’imyigire yabo.”
Mukaruranga Saverina, utuye mu Mudugudu wa Matare, yavuze ko abaturage bamaze imyaka myinshi bavoma amazi y’Akagera ndetse n’ay’ibishanga, bakahura n’ingaruka zirimo indwara n’umutekano muke.
Ati: “Twavomaga Akagera n’ibibaya. Twagendaga kure, rimwe na rimwe nijoro, tugahura n’imibu yaduteraga malariya ndetse n’ibindi bibazo. Aya mazi meza twabonye azadukiza indwara n’ingendo ndende. Turashimira Ingabo z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Yagize ati: “Uyu muyoboro uzafasha abaturage kubona amazi meza, ugabanye ingendo ndende bakoraga bajya kuyashaka, ugabanye abana bakererwaga ishuri ndetse unafashe mu kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke n’amazi mabi.”
Yongeyeho ko mu bikorwa byatashywe mu Karere ka Kirehe ku munsi wo Kwibohora harimo no gutanga ihene 200 n’inka enye ku baturage, ndetse n’ibikoresho byo kuhira byahawe amatsinda 10 yo mu Murenge wa Nasho mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’izuba.
Visi Meya Nzirabatinya yashimiye uruhare rw’Ingabo na Polisi yb’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, asaba abaturage kuwubungabunga, ati: “Aya mazi ni ayanyu, amashanyarazi ni ayanyu, ishuri ni iryanyu. Icyo tubasaba ni ukubirinda no kubibungabunga kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro mu gihe kirambye.”
Uyu mushinga uri mu bikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi y’u Rwanda byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, byatangijwe ku rwego rw’Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”
Mu Kagari ka Kiyanzi hubatswe amavomo ane, hasanwa umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero bine no kuvugurura ibigega bitatu, mu rwego rwo gukomeza kwegereza amazi meza abaturage no kuzamura imibereho yabo.














