MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibohora32: Abaturage 800 b’i Nyamugari basezeye amazi mabi y’Akagera

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
04/07/2026

Mu kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, abaturage 834 bo mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe, bashyikirijwe umuyoboro w’amazi meza bubakiwe n’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, uzabafasha kuva ku mazi mabi y’Umugezi w’Akagera bakoreshaga imyaka myinshi, bavuga ko yabateraga indwara, akanadindiza abanyeshuri bajyaga kuyavoma.

Uyu mushinga watashywe ku Ishuri ribanza rya EP Kabungeri riherereye mu Mudugudu wa Kabungeri, Akagari ka Kiyanzi, ukaba ugizwe n’umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero 4.2. Wubatswe binyuze mu bikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32.

EP Kabungeri, yatangiye gukora mu mwaka wa 2021, yigamo abanyeshuri 181 bo mu mashuri y’incuke n’abanyeshuri 660 bo mu mashuri abanza. Mbere yo kubona aya mazi, iri shuri ryifashishaga amazi y’ibigega igihe imvura yabaga yaguye, naho mu gihe cy’izuba rikajya kuvoma amazi mu mugezi w’Akagera, ibintu byagiraga ingaruka ku myigire no ku buzima bw’abanyeshuri.

Niyogisubizo Anne, umwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri, yavuze ko kubona amazi meza bizakuraho imbogamizi bahuraga na zo, ati: “Twari tuyakeneye cyane. Hari igihe twajyaga kuvoma ku Kagera tugasiba amasomo. Ikindi nanjye nigeze kurwara inzoka kubera amazi mabi twakoreshaga. Ubu turishimye kuko twabonye amazi meza hafi y’ishuri.”

Umwe mu bakora kuri iri shuri yavuze ko ryatakazaga amafaranga menshi mu gushaka amazi ndetse n’ayo kunywa, ati: “Iyo ibigega byumaga twifashishaga amazi y’Akagera mu guteka, ariko amazi yo kunywa tukayagura. Byadutwaraga amafaranga menshi kandi ntitwabonaga amazi ahagije. Kuba tubonye amazi meza bizazamura isuku, ubuzima bw’abanyeshuri n’imyigire yabo.”

Mukaruranga Saverina, utuye mu Mudugudu wa Matare, yavuze ko abaturage bamaze imyaka myinshi bavoma amazi y’Akagera ndetse n’ay’ibishanga, bakahura n’ingaruka zirimo indwara n’umutekano muke.

Ati: “Twavomaga Akagera n’ibibaya. Twagendaga kure, rimwe na rimwe nijoro, tugahura n’imibu yaduteraga malariya ndetse n’ibindi bibazo. Aya mazi meza twabonye azadukiza indwara n’ingendo ndende. Turashimira Ingabo z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Uyu muyoboro uzafasha abaturage kubona amazi meza, ugabanye ingendo ndende bakoraga bajya kuyashaka, ugabanye abana bakererwaga ishuri ndetse unafashe mu kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke n’amazi mabi.”

Yongeyeho ko mu bikorwa byatashywe mu Karere ka Kirehe ku munsi wo Kwibohora harimo no gutanga ihene 200 n’inka enye ku baturage, ndetse n’ibikoresho byo kuhira byahawe amatsinda 10 yo mu Murenge wa Nasho mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’izuba.

Visi Meya Nzirabatinya yashimiye uruhare rw’Ingabo na Polisi yb’u Rwanda, inzego z’ibanze n’abaturage bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, asaba abaturage kuwubungabunga, ati: “Aya mazi ni ayanyu, amashanyarazi ni ayanyu, ishuri ni iryanyu. Icyo tubasaba ni ukubirinda no kubibungabunga kugira ngo bikomeze kubagirira akamaro mu gihe kirambye.”

Uyu mushinga uri mu bikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi y’u Rwanda byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, byatangijwe ku rwego rw’Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”

Mu Kagari ka Kiyanzi hubatswe amavomo ane, hasanwa umuyoboro w’amazi ureshya n’ibirometero bine no kuvugurura ibigega bitatu, mu rwego rwo gukomeza kwegereza amazi meza abaturage no kuzamura imibereho yabo.

Ishuri ribanza rya EP Kabungeri ryatakazaga amafaranga menshi mu gushaka amazi meza, ubu bishimiye ko bahawe amazi meza mu kigo
Ubwo Ingabo na Polisi by’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ubwo hatahwaga umuyoboro w’amazi wa kirometero enye
Abaturage ba Nyamugari bibohoye basezera amazi atari meza y’Akagera bakoreshaga
Mukaruranga Saverina, utuye mu Mudugudu wa Matare, yavuze ko yari amaze imyaka myinshi avoma amazi y’Akagera
Mbere yo guhabwa amazi meza, abaturage bakoreshaga amazi y’Akagera niyo abaturage bakoreshaga
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yashimiye Ingabo na Polisi, asaba abaturage gufata neza ibi bikorwaremezo bahawe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibohora ntabwo ari amateka gusa, ni n’umwanya wo gusuzuma aho tugeze-Meya Niyonagira

Kwibohora ntabwo ari amateka gusa, ni n'umwanya wo gusuzuma aho tugeze-Meya Niyonagira

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU