Abangavu 23 babyaye imburagihe bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini bashimiwe ko bashoje amasomo y’ubudozi, basabwa kubyaza umusaruro aya mahirwe bagize bafashijwe n’umuryango Inspired Vision Foundation (IVF).
Aba bangavu bigishijwe ubudozi mu mezi atandatu, nyuma y’uko uyu muryango usanze bamwe muri bo baratereranywe n’imiryango bavukamo ndetse n’ababateye inda bakabihakana.
Uwiragiye Joselyse, ni umwe muri aba bangavu bahawe impamyabumenyi wize ubudozi, yakomeje agira ati: “Inama nagira abakobwa babyaye imburagihe ntibumve ko ubuzima burangiye, ubu niteguye kujya mu matsinda, nkikorera ndetse nanjye nkazatanga umusanzu mu gufasha abandi bakobwa bari mu buzima nk’ubwo nabayemo”
Dukundimana Dalia, na we ni umwe muri aba bangavu yemeza guheranwa n’agahinda ari kimwe mu bibazo byibasira aba bangavu
Yakomeje agira ati:”Nziteza imbere, nzateza imbere umuryango wanjye, mbese ngiye kwagura iterambere ryanjye mbikesha uyu mwuga w’ubudozi nize.”
Muda Bututa, Umukozi ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa (JADF) mu Karere ka Kayonza, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha akarere mu iterambere binyuze mu gufasha ejo hazaza h’abakobwa babyaye imburagihe.
Kajuga Callixte Aaron ni Umuyobozi wa IVF avuga ko bahugura mu myuga n’ubumenyi ngiro (TVET) bitandukanye birimo ubudozi, gutunganya imisatsi, ubwubatsi, ubuvuzi bw’amatungo no gutegura amafunguro.
Yakomeje agira ati:”Turanateganya kububakira amashuri, kubafasha kubonera isoko ibyo badoda no kwagura ibikorwa by’isanamitima kuko benshi baba barahungabanyijwe n’ibihe bidasanzwe banyuzemo.”
Ubumenyingiro n’imyuga (TVET) ni imwe mu nkingi ikomeye y’ubukungu n’iterambere rirambye u Rwanda rwihaye mu cyerekezo cyarwo cy’igihe kirekire. Uru rwego ruri mu ntego z’Icyerekezo 2050 na gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2: 2024–2029), zigamije guhindura u Rwanda Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, inganda, na serivisi.










