MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Umuganda wibanze ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
28/03/2026

Ibikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zo mu Karere ka Bugesera cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2026, gihuzwa n’umuganda rusange usoza uku kwezi, aho ku rwego rw’Akarere wabere mu Murenge wa Ntarama ahazwi nka CND.

Agaruka kuri iki gikorwa ndetse n’akamaro k’Umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko ari ku rwego rwo kwitegura iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Umuganda ni kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo ibisubizo biduhuriza hamwe kugira ngo tubashe kwikemurira ibibazo. Uyu muganda rero ngarukakwezi wahuriranye n’uko twitegura kwinjira mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ariyo mpamvu ku rwego rw’Akarere twifuje kuza kuwukorere ahangaha ku kimenyetso benshi bazi rya CND.”

Yakomeje agira ati: “Impamvu irumvikana, aha hantu haguye abantu benshi ariko no ku nzibutso zose dufite mu Karere habaye umuganda nk’uyu.”

Muri uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Senateri Dr. Alvera Mukabarabamba  yashimiye abitabiriye iki gikorwa, asaba buri wese kwitegura neza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba kandi ababyeyi kwigisha abana amateka y’ukuri no kurangwa n’ibikorwa byo gufasha abarokotse cyane cyane batishoboye.

Ati: “Turasaba ababyeyi kubwira abana amateka y’ukuri bakabarinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo.Twitegure neza iminsi 100 yo kwibuka twitwararika kandi dufasha abarokotse kudaheranwa n’agahinda, cyane cyane dufasha abarokotse batishoboye.”

Mu Karere ka Bugesera habarurwa inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri zo harimo Urwibutso rwa Nyamata ruri no mu murage w’Isi, urwa Ntarama ruri ku rwego rw’Igihugu, urwa Gashora ndetse n’urwa Ruhuha ziri ku rwego rw’Akarere.

Hiyongeraho kandi ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo Ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu rufunzo rwa Cyugaro mu Murenge wa Ntarama ahazwi nka CND.

 

Senateri Dr. Alvera Mukabaramba yasabye abaturage kuba hafi abarokotse mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Bugesera, Umwali Angelique yagaragaje ko umuganda rusange wibanze ku gusukura inzibutso mu rwego rwo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Uwimana asaba abagabo bahohoterwa n’abagore kutabiceceka

Minisitiri Uwimana asaba abagabo bahohoterwa n'abagore kutabiceceka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU