Abakora imirimo ahari kubakwa inyubako yahariwe kugurishirizwamo ibikorwa by’umwihariko bitandukanye bikorerwa mu Karere ka Kirehe baravuga ko batangiye kwiteza imbere, ni mu gihe imirimo yo kubaka irimbanije aho igeze kuri 65%.
Iyi nyubako izagurishirizwamo ibihingwa n’umwimerere w’ibikorerwa mu Karere ka Kirehe iri kubakwa ku nkengero z’umuhanda ujya i Kigali munsi y’agakiriro ka Kirehe gahereye mu Murenge wa Kirehe.
Ibyiciro bizakorerwamo harimo igice cyizamurikirwamo ibikorerwa mu gakiriro ka Kirehe, hakabamo igice cy’ ibihingwa by’umwihariko, isoko ry’imbuto, hakabamo aho bafatira ikawa, ubwiherero rusange n’igice cyizakorerwamo ubugeni bw’imitako y’Imigongo nk’umwihariko w’Akarere.
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Umushinga ‘Kirehe Imigongo Hub’, Niyonsenga Jean Pierre yabwiye MUHAZIYACU ko bazasoza mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, ndetse ko basigaje gukora igisenge ndetse nk’imirimo yo hasi(pavement).
Ati “Twatangiye mu kwa karindwi duteganya gusoza mu kwa Gatanu ariko impamvu dusa nk’aho twakererewemo cya gihe twari dufite igikorwa cy’isiganwa ry’amagare mu Rwanda kubona ibikoresho ntabwo byari byoroshye cyane cyane ko inzu yacu ifite ibyuma biremereye. Imirimo igeze kuri 65%;
Umwe mu baturage bahakora witwa Habumugisha Slyvan utuye mu Murenge wa Nyamugali, yavuze ko yabonye akazi kugira ngo yiteze imbere mu buryo abasha no kujya mu kibina akizigamira.
Ati: “Muyo maze kwizima ubu maze kugura ihene ebyiri, sinabura nk’ibihumbi 50 Frw kuri konti, ubu ejo hanjye hazaza ni ukujya muri Ejo heza nkazagira amasaziro meza, nkabasha gukora nkiteza imbere, nkanubaka nk’inzu yanjye y’amabati.”
Niyongira Alphonsine, ati: “Natangiranye n’iyi nzu ubu maze kuvanamo ihene eshatu; zakabaye enye ariko imwe barayibye, ubwo ngenda noroza abantu bagakuramo umusaruro nanjye nkawukuramo ndetse ubu Mituweli irahari no kuri telefoni mfiteho ibihumbi 50Frw.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste yavuze ko izamurikirwamo ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Karere.
Yagize ati: “Abantu bumva nk’ibitoki by’i kirehe, inanasi, bakumva iriya mitako bita Imigongo, ibifenesi, ikawa; twatekereje inzu yakusanyirizwamo ibyo bikorwa byose biranga Kirehe noneho ubikeneye akabigura niko kubaka inzu yitwa ‘Imigongo Hub’ iba hano hafi ku muhanda ujya Kigali.”
Ibikorwa byo kubaka uyu umushinga wa ‘Kirehe Imigongo Hub’ ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 256.












