MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Ubuyobozi burashimira abaturage ku bufatanye bagaragaje imihigo ikeswa neza

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
24/03/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burashimira abaturage ko bagize uruhare mu kwesa ku kigero cyo hejuru imihigo y’umwaka wa 2024-2025, bukagaragaza ko uruhare rwabo rwivugira kandi ko babaye badafatanyije, ubuyobozi bwonyine ntacyo bwageraho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burashimira aba baturage ku bufatanye bagize iyi mihigo ikeswa neza, mu gihe imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda 2026, yagaragaje ko Akarere ka Ngoma kabaye aka mbere mu Gihugu hose, mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2024-2025, aho kayesheje ku kigero cya 77.2%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko kugira ngo ibi bigerweho, atari imbaraga z’abayobozi gusa ahubwo ko habayeho uruhare runini rw’abaturage ari naho, ubuyobozi buhera bushimira abatuye Ngoma uruhare rwabo bagaragaje, nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie mu kiganiro yagiranye na RBA.

Yagize ati: “Gukorera abaturage ibikorwa bikagenda neza buriya nta kintu gishimisha nkabyo, mu by’ukuri twavuga ko abaturage baba babigizemo uruhare rukomeye cyane, kuko nibo bafatanyabikorwa ba mbere, twanezerewe cyane. Ariko nanone nubwo twanezerewe haracyari urugendo, buriya umwanya wa mbere usaba gutekereza cyane, no gukora cyane utekereza kudasubira inyuma mu nyungu z’umuturage.”

Agaruka ku mwihariko watumye Akarere ka Ngoma kesa imihigo ku kigero gishimishije, Meya Niyonagira yagaragaje ko hari udushya bashyizeho twabongereye umuvuduko mu kwesa imihigo harimo “Bwije Nkoze iki” na “Ntawampiga mu bipimo”.

Yagize ati: “Tugira agashya mu Karere ka Ngoma kitwa ‘Bwije Nkoze iki’ aka gashya turakifashisha buri munsi, aho dusuzuma ibikorwa haba mu bukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere myiza. Tureba ngo ese, yaba umuyobozi, yaba umufatanyabikorwa, yaba umuturage, bwije akoze iki mu mihigo afite. Hari n’utundi dushya twagiye twifashisha harimo nka ‘ntawampiga mu bipimo’ aho tureba ibipimo bisa nk’ibiri inyuma tukabishyira ku meza, bikunze kuba ari ibipimo bitanu, tukavuga ngo tugiye gukoresha ikintu gishya nk’amarushanwa kandi n’abaturage babigizemo uruhare, ibyo rero iyo bagiyemo barahiganwa kandi ababaye abambere tukabashimira ku buryo bw’umwihariko.”

Meya Niyonagira asaba abaturage b’Akarere ka Ngoma kutirara no kwirinda kudohoka kuko imihigo igihari kandi ihoraho buri mwaka, yemeza ko umwanya wa mbere usaba gutekereza cyane kandi ko ushyira igitutu kuri nyirawo.

Ati: “Ndashimira abaturage b’Akarere ka Ngoma ariko nanabasaba ubufatanye nk’uko n’ubundi twafatanyije, imihigo ihoraho, buri mwaka tuba dufite imihigo kandi tugomba kuyesa mu nyungu z’umuturage niyo mpamvu icyo mbasaba ni ukutadohoka, ni ukudasubira inyuma ni ubufatanye imihigo tukayigira iyacu nta kabuza tuzayesa.”

Mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko, Nyagatare yabaye iya kabiri, aho yesheje imihigo ku kigero cya 74.3%, mu Gihugu hose iba iya gatatu, aho yaje ikurikirwa na Gatsibo yabaye iya gatatu ku rwego rw’Intara ndetse iza ku mwanya wa gatanu mu Gihugu hose ku kigero cya 73.5%. Rwamagana yabaye iya kane mu Ntara ndetse iza ku mwanya wa 9 mu Gihugu ku kigero cya 72.7%, mu gihe Kirehe yabaye iya Gatanu mu Ntara ikaza ku mwanya wa 10 mu Gihugu hose.

Akarere ka Bugesera kaje ku mwanya wa Gatandatu mu Ntara y’Iburasirazuba, kakaba aka 11 ku rwego rw’Igihugu ku kigero cya 72.6%.

Kayonza yo yaje ku mwanya wa karindwi mu Ntara ariko iba iya 20 mu Gihugu hose aho yesheje imihigo ku kigero cya 65.8%.

Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Kayonza: Abakuru b’Imidugudu bagaragaje imbogamizi ziri mu rugamba rwo guca inzoga zitemewe
Amakuru

Kayonza: Abakuru b’Imidugudu bagaragaje imbogamizi ziri mu rugamba rwo guca inzoga zitemewe

20/08/2026
Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi
Amakuru

Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi

20/08/2026
Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze
Uburezi

Indi kaminuza igiye gutangizwa mu Mujyi wa Kibungo nyuma y’imyaka itandatu UNATEK ifunze

19/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Ubuyobozi bwibukije abaturage kwita ku bikorwaremezo by’amazi

Nyagatare: Ubuyobozi bwibukije abaturage kwita ku bikorwaremezo by’amazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU