MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abarezi bafatiye hamwe ingamba zo kurushaho gutanga w’uburezi bufite ireme

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
27/02/2026

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera mu Karere ka Rwamagana bakoze umwiherero w’umunsi umwe ugamije kwigira hamwe icyazamura uburezi, hanagaragazwa uruhare rwa buri wese mu kugira ireme ry’uburezi ribereye.

Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2026, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwakoranye umwiherero n’abari mu burezi, barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu bigo bya Leta, ibikorana na Leta ndetse n’ibigo byigenga.

Aba bose barebeye hamwe uko hazamurwa imitsindishirize y’abana, abana bagatsindira ku manota menshi.

Kugira ngo ibi bigerweho bisaba ko umwana yigishwa neza, akigira heza, ikigo kiyobowe neza, umwana arya neza, murugo bamwitaho ndetse na we akarangwa n’ikinyabupfura; ibi byose kandi bikabera ahantu hatekanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereyo y’abaturage Umutoni Jeanne, yemeza ko ibi byagerwaho kuko bakoze ingendo nshuri mu Karere ka Kirehe gaherutse kuba aka mbere mu mitsindishirize y’abana mu mashuri yisumbuye.

Yakomeje agira ati: “Turashimira Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’uburezi-REB kuko abarimu barabaduhaye, ari abayobozi b’amashuri barabaduhaye, ibikoresho barabiduhaye, igisigaye nitwe bo kurora icyo twakora.”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bemeza ko ikibazo cy’imitsindishirize n’imyigire y’umwana gikwiye kureberwa ku babyeyi, abarimu n’abanyeshuri ubwabo ariko hitabwa cyane ku kinyabupfura.

Mpayimana Jean Claude, ni umuyobozi wa GS Apagi Musha, yemeza ko bakeneye ko abana bigisha batsinda neza, abarangije icyiciro rusange bose bakabona amanota menshi, naho abashoje ayisumbuye bakabona buruse

Yakomeje agira ati: “Biragoranye ko abana
wabasangana uburere ku ishuri gusa, usize ubwo murugo, kandi bisaba ko no ku ishuri ahasanga abarezi ba bandebereho.”

Nikuze Bernadette ni umuyobozi wa TTC Bicumbi, yemeza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose, agashima uruhare rwa Leta mu kugenzura abarimu kuko ubu umwarimu utigisha bigaragara, ndetse n’utubahiriza gahunda y’amasomo yigisha nabyo biragaragara.

Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Rubingisa Pudence ubwo yatangizaga uyu mwiherero, yashimye abari mu mwuga w’uburezi kuko iyi ari umwuga wo kurerera Igihugu usaba ubwitange no kubikunda kuko bisaba kudakora ureba ku isaha ahubwo wita ku bumenyi umwana akwiye gutahana uwo munsi.

Ubwo hazozwaga umwaka w’amashuri wa 2024/2025 mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 8 mu Gihugu, naho mu kiciro rusange kaje ku mwanya wa 15, naho mu gusoza mashuri yisumbuye Rwamagana iri ku mwanya wa 11.

Ni umwiherero witabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri

Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimiye abari mu mwuga w’uburezi ku ruhare bagira mu kurerera Igihugu, abasaba kwita inshingano zabo
Nikuze Bernadette, Umuyobozi wa TTC Bicumbi yavuze ko umwuga w’uburezi usaba ubufatanye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Aborozwa inka muri Girinka basabwa kuzifata nk’igishoro batagomba gutakaza

Bugesera: Aborozwa inka muri Girinka basabwa kuzifata nk’igishoro batagomba gutakaza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU