MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Mu ijoro y’uyu munsi i Nyagatare haraturikirizwa urufaya rw’ibishashi

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
31/12/2025

Mu Karere ka Nyagatare, hari muri site ziteganyijwe guturikirizwaho ibishashi by’umuriro ibizwi nka ‘Fireworks’ mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025 rishyira tariki ya 01 Mutarama 2026; mu rwego rwo kwishimira itangira ry’umwaka mushya wa 2026.

Ubu harabura amasaha macye ngo umwaka wa 2025 urangire hatangire umwaka wa 2026. Iyo uyu mwaka usozwa hirya no hino mu Gihugu haraswa ibishashi by’umuriro “Fireworks”, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, iki gikorwa kizabera mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi wa Kigali, Kigali Pelé Stadium, Canal Olympia no kuri Kigali Heights. Ahandi bizabera, ni kuri Hôtel des Mille Collines, Atelier du Vin, Serena Hotels no kuri KCC Parkings.

Fireworks zituritswa saa sita z’ijoro buri ku wa 31 Ukuboza hagana ku itariki ya 1 Mutarama buri mwaka.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, iki gikorwa kibera mu Karere ka Nyagatare kuri Hotel ya Epic, ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’iyi ntara busaba abaturage batuye iyi ntara kudaterwa ubwoba n’iki gikorwa, nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun cyatambutse kuri RBA-Nyagatare.

SP Twizerimana Hamdun yagize at:” Mu minsi isoza umwaka haraswa ibishashi cyangwa fireworks, abantu bamaze kubimenyera bakwiye kwishima, ntibibakange ariko ntihakwiye ko hari n’uwabyihisha inyuma ngo ahungabanye umutekano. Mu Ntara y’Iburasirazuba bizabera hano kuri Epic hotel, Nyagatare.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yavuze ko nubwo iki gikorwa kirabera mu Karere ka Nyagatare ariko ko hari gahunda yo kukigeza mu turere twose tugize iyi ntara mu myaka iri imbere.

Yagize ati: “Mu myaka itaha no mu tundi turere bizahagera.”

Uretse mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba iki gikorwa ahandi kiri bubere mu Burengerazuba birabera mu Karere ka Rusizi kuri Mantis Kivu Marina Bay, mu Karere ka Nyamasheke burabera ku Bigabiro Hotel, mu Karere ka Karongi birabera kuri Château Le Marara, mu Karere ka Rubavu ni kuri Serena Hotel, Saga Bay, na Kivu Peace View Hotel.

Mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi ni ku nyubako y’itorero rya EAR mu Mujyi rwagati wa Byumba, mu Karere ka Musanze ni ku nyubako y’isoko rya Goico, mu Karere ka Rulindo ni ku kibuga cy’umupira cyo kwa Nyirangarama, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo iki gikorwa kiri bubere mu Karere ka Huye kuri Stade ya Huye, mu Karere ka Kamonyi ni kuri Stade ya Kamonyi.

Gahunda yatanzwe na Polisi y’aho guturitsa urufaya rw’ibishashi birabera hirya no hino mu Gihugu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nta wundi muntu dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu-Perezida Kagame

Nta wundi muntu dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu-Perezida Kagame

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU