MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abana b’i Nyagatare biyemeje kuba intumwa z’abo basangiye imyaka mu kubaka ejo heza 

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
01/09/2025

Mu rwego rwo guha urubyiruko ijwi no kubigisha umuco w’ubuyobozi rukiri ruto, kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Nyagatare hatowe komite nshya y’abana bazahagararira abandi mu myaka itatu iri imbere. Aba bana batowe bari hagati y’imyaka 6 na 15, bakaba biyemeje kuba intumwa z’abo bahagarariye mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza heza.

Muri aya matora yitabiriwe n’abana baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare, hatowe komite nshya y’abana barimo umuyobozi mukuru (Perezida), umwungirije (Visi Perezida) hamwe n’abandi 4 buzuza komite.

Uwatorewe kuba Perezida w’abana b’i Nyagatare ni Uwiringiyimana Providence, mu gihe Ishimwe Nicole Kobusijye yatorewe kuba Visi Perezida. Bombi batangaje ko bagiye gukora uko bashoboye ngo urubyiruko rw’i Nyagatare rugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu no kugira ijambo mu bibagenerwa.

Uwiringiyimana Providence, yagize ati: “Twiyemeje kuzaba ijwi ry’abo dusangiye imyaka, kugira ngo ibitekerezo byabo bigere ku bayobozi kandi twese dukure dufite icyerekezo cyiza. Tuzaharanira ko umwana wese yumva ko afite agaciro.”

Ku rundi ruhande, Ishimwe Nicole Kobusijye yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira bagenzi babo kwiga, kugira indangagaciro nziza no guharanira ubuzima bwiza.

Umukozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana-NCDA , Rutayisire Naphtali, yashimye uburyo Akarere ka Nyagatare gaha abana ijwi rikomeye, anibutsa ko ubuyobozi bw’abana butabafasha gusa kumenya inshingano, ahubwo bubategurira kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yashimye abana bose bitabiriye amatora, abibutsa ko kuba intumwa z’abandi ari inshingano ikomeye isaba ubupfura, ubwitange no gukunda Igihugu.

Yagize ati: “Muri intumwa z’abandi bana, ibyo mukora byose bikwiye kugaragaza indangagaciro nyarwanda. Akarere kacu kagiye gukomeza kubashyigikira kugira ngo mukomeze kugaragaza impano n’ubutwari mufite.”

Aba bana batowe bazahagararira Akarere ka Nyagatare ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, hanyuma abazatsinda ku rwego rw’intara bakazagera no ku rwego rw’igihugu. Ni urugendo rutanga icyizere kuko Perezida w’abana ucyuye igihe ku rwego rw’Igihugu yari umwana waturutse i Nyagatare muri manda y’imyaka itatu, bigaragaza ko aka Karere gakomeje gutanga urugero rwiza mu kuzamura urubyiruko.

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye abana ko kuba intumwa z’abandi ari inshingano ikomeye isaba ubupfura, ubwitange no gukunda Igihugu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abaturage barasaba ko bahabwa imbuto ziberanye n’imiterere y’ubutaka

Abaturage barasaba ko bahabwa imbuto ziberanye n'imiterere y'ubutaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU