MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umugabo yishe umwana w’imyaka 10 amuroshye muri Muhazi

EditorYanditswe na Editor
30/12/2020
I Kiyaga cya Muhazi, igice gikora ku Murenge wa Kiramuruzi

I Kiyaga cya Muhazi, igice gikora ku Murenge wa Kiramuruzi

Mu Murenge wa Kiramuruzi i Gatsibo, umugabo  w’imyaka 30 yishe umwana  w’imyaka 10 amuziritse amaguru n’amaboko amujugunya mu Kiyaga cya Muhazi, mu  mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020.

Aho byabereye ni mu Kagari ka Nyabisindu. Umwana wapfuye  ni umuhungu witwa  Manishimwe Richard w’imyaka 10, mwene  Bikorimana Léopord na Mukabahizi Joselyne.

Naho ukekwaho kumwica ni umugabo w’imyaka 30, bigasobanurwa ko yabanjye kumunigisha umugozi, akamuboha amaguru n’amaboko; hanyuma akamujugunya muri Muhazi.

CIP Hamdun Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yahamirije MUHAZIYACU iby’aya makuru.

Ati: “ Yego koko byabaye,  icyakora kugeza ubu nta we uramenya ngo byatewe n’iki,  iperereza riri bukorwe ni ryo rizagaragaza icyabiteye. Kuko yari ari ku mugezi ari umwana muto, ari kuvoma,  ari kumwe n’akandi kana gato,  uwo mugabo amusangayo aramwica amuta mu mazi. Akandi kana gato ni ko kagiye guhuruza.”

CIP Twizeyimana avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica Manishimwe nta kibazo kizwi wenda cy’uburwayi bwo mu mutwe ari afite uretse  ibishobora kuzagaragazwa n’abaganga, ndetse n’umuryango umwana  wishwe avukamo n’iwe si abaturanyi wenda ngo babe bafite ibyo bapfa; kuko batuye mu midugudu itandukanye.

Umurambo w’umwana wamaze  kurohorwa mu kiyaga  ujyanwa gukorerwa isuzuma n’abaganga.

Umugabo ukekwaho kumwica na we yatawe muri yombi, arashyikirizwa Sitasiyo ya Kiramuruzi.

CIP Twizeyimana avuga ko nk’urwego rw’umutekano, ubutumwa bwa mbere ari ukwihanganisha umuryango wabuze umwana wawo,  kugira ababyeyi inama yo kurushaho kuba hafi y’abana babo, gutangira amakuru ku gihe;  no gukangurira abantu kwirinda ibyaha kuko bihungabanya umutekano kandi abahamwe na byo bahanwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.

Andi makuru agera kuri MUHAZIYACU ni uko abaturage bahageze mbere basa n’abatabaye basanze uyu mwana yamaze gupfa, bakadukira uyu mugabo ukekwaho kumuroha,  bakamukubita ku buryo na we ubuzima bwe  ngo butameze neza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboGatsiboPolisi y'u RwandaRIB

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Bane bakekwaho ubujura batawe muri yombi

Ngoma: Umugabo arakekwaho kwica umwana we wari ufite ukwezi kumwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU