MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Umugabo arakekwaho kwica umwana we wari ufite ukwezi kumwe

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
31/12/2020

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Gashanda mu Kagari ka Cyerwa hafatiwe umugabo w’imyaka 31 akekwaho guha umwana w’ukwezi kumwe yari yarabyaranye n’undi mugore umuti wa tiyoda nyuma yaho yamubyaye bigateza amakimbirane mu rugo rwe.

Buhiga Josue, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda aganira na MUHAZIYACU yavuze ko uyu mugabo yabyaranye n’undi mugore biza guteza ibibazo hagati ye n’umugore we wisezerano.

Nyuma ngo umwana yaje kurwara aho kumujyana kwa muganga bamuvurisha imiti ya Kinyarwanda akajya ayihabwa n’umugabo.

Ati “ Uwo mudamu rero yatubwiye ko ejo yamutumyeho ngo azane umwana arangije aramumuzanira undi ngo amuha ibintu by’umweru bimeze nk’amata ubundi aramutahana amugejeje mu rugo asanga yapfuye.”

Gitifu yavuze ko bahise bihutira guta muri yombi papa we kuko ngo hari ibimenyetso byinshi bimushinja ko ariwe wa mwishe birimo no kuba atarifuzaga ko uwo mwana avuka n’ibirimo ko ejo yamuhaye tiyoda.

Yasabye abaturage kujya birinda kuvurisha abana babo imiti y’ibyatsi ahubwo bakamujyana kwa muganga abaganga bakabitaho. Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe umwana yajyanwe kwa muganga ngo akorerwe isuzumwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Umuturage yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 400 Frw

Nyagatare: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibikoresho by'urusengero

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU