Umuturage witwa Uwitonze w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Gashanda, Akarere ka Ngoma yategewe kunywa inzoga zizwi nk’ibyuma birindwi mu kabari; abinyoye birangira ahasize ubuzima.
Ibi byabaye mu ma saa cyenda zo mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Mutsindo, Umurenge wa Gashanda.
Bivugwa ko iru rupfu rwatewe n’intego yo kunywa amacupa arindwi y’inzoga bita ‘icyuma’ aho mu kabari k’uwitwa Mukantwari Alice w’imyaka 32, uwitwa Uzaribara w’imyaka 33 yateze n’uwitwa Uwitonze w’imyaka 33 ngo nanywe amacupa arindwi y’inzoga ngo arayishyura.
Uwitonze ngo yazinyoye amaze icupa rya Gatanu ahita amererwa nabi, maze uwo bari bagiranye intego ahita amutwara kwa muganga ku kigo Nderabuzima cya Gashanda.
Yagejejwe kwa muganga yitabwaho nyuma Uwitonze aza gushyiramo umwuka(arapfa).
Ubuyobozi buvuga ko Uzaribara ubu ari mu maboko ya Polisi. Naho umurambo w’uwapfuye uri mu bitaro ngo ukorerwe isuzumwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko abantu bakwiye kutumva ko umushinga ari ukunywa cyane cyane byo kubategera.
Yagize ati “Amakuru twayamenye, ariko buriya twavuga ko ari nko gushaka kwiyahura, iriya nzoga yego iremewe iranacuruzwa ariko duhora dukangurira abantu ko banywa mu rugero kandi iriya nkuru ndumva twari duherutse kuyumva mu kandi Karere mu Ntara yacu; byagakwiye kuba isomo.”
Meya Niyonagira akomeza agira ati: “Abantu kuvuga ngo umuntu ari gutegera kunywa nyinshi, sinzi n’intego abafite kuko umuntu yagakwiye kunywa kuko afite inyota, kuko yumva hari icyo biri bumumarire. Icyo dushishikariza abaturage bacu b’Akarere ka Ngoma cyane cyane ni ukwirinda ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano kandi noneho bakita ku kunywa mu rugero.”
Mu minsi ishize tariki ya 10 Werurwe 2025 muri iyi Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Gatsibo uwitwa Bonane nawe yanyweye inzoga zizwi nk’ibyuma yari yategewe ahita apfa.






