Abakandida senateri bahagarariye Intara y’Iburasirazuba barimo guhatanira gutorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena biyamamarije imbere y’inteko itora y’Akarere ka Ngoma, abazatorwa basabwa ubuvugizi bwo kuzana imishinga iteza imbere ubuhinzi cyane cyane mu kuhira.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2024, nibwo aba bakandida senateri batanu biyamamarije imbere y’inteko itora yo mu Karere ka Ngoma mu matora ateganyijwe tariki ya 16 Nzeri 2024.
Aba bakandida senateri batanu barimo: Bideri John Bonds, Nambaje Aphrodise, Urugeni Angeline, Nsengiyumva Fulgence, na Mukabaramba Alvera. Buri umwe yahabwaga iminota 15 yo kwiyamamaza.
Inteko izatora Abasenateri igizwe n’Abajyanama bagize Inama Njyanama y’Akarere n’abagize biro y’inama Njyanama z’imirenge, ari nabo bakurikiye ukwiyamamaza kw’abo bakandida senateri.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yasabye abazatorwa kuzakora ubuvugizi ku buhinzi.
Yagize ati: “Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turere twatoranijwe nk’uturere tw’icyaro kagomba gukorerwamo imirimo igendanye n’iyo miterere yako by’umwihariko imirimo y’ubuhinzi, kimwe rero mu byo twifuzamo ubuvugizi tuzakorerwa n’abasenateri tuzatora ni uko tubona imishinga iteza imbere ubuhinzi.”
“By’umwihariko nk’Akarere k’Iburasirazuba ahantu dukunze guhura n’izuba ryinshi kandi dufite ibiyaga n’imigezi mu Karere, bakaba bazadufasha kuba twabona imishinga idufasha kugira ngo haboneke uburyo bwo kuhira bunini bitari bwa bundi bukoresha moteri umuturage yigurira ku giti cye akajya kuhira kuri Are ze ebyiri cyangwa 10 ahubwo bikaba ari umushinga cyane yakuhira mu byanya binini dufite hano mu Karere ahantu hanini hashoboka kandi hegereye amazi.”
Mutabazi Kennedy, ati: “Nibamara gutorwa turabasaba ko begera abaturage nk’inshingano nyamukuru y’abasenateri bakaganira nabo, ariko bagakora n’ubuvugizi mu baturage ku bijyanye n’ibyo twabatoreye nko mu burezi, ubuvuzi no mu buhinzi dore ko Akarere kacu gafatwa nk’icyaro.”
Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’amatora(NEC), mu Ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Rwigamba Frank, avuga ku migendekere yo kwiyamamaza kw’abakandida senateri, yagize ati: “Dusigaje uturere tubiri tutarajyamo ubu ngubu ariko aho tumaze kuva mu turere tugeze kuri dutanu uhereye muri Bugesera, ejo twari Kirehe urimo urabona birimo biragenda neza, inteko itora irahagerera ku gihe kandi yose irimo irishimira gahunda abakandida barimo kubagezaho.”
Yasabye inteko itora kuzazinduka ku itariki y’itora ku buryo saa mbili bazaba bahageze ku buryo Saa tatu izagera batangira igikorwa cyo gutora.
Biteganyijwe ko tariki 16 Nzeri 2024, hazatorwa Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, iki cyiciro kikaba aricyo kibarizwamo aba batanu bari kwiyamamaza mu Ntara y’Iburasirazuba aho hagomba gutorwamo batatu bazahagararira iyi ntara.






