Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimere cyatanze umusaruro wo kuba hari imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranyijwe mu rwego rwo kurushaho kurengera umuryango.
Icyumweru cy’irangamimerere cyasojwe kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeri 2023, kikaba cyaratangiwemo serivisi zitandukanye zijyanye n’irangamimere, aho hari hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byabereye mu mirenge yose igize aka Karere.
Mu bikorwa byakozwe harimo Ubukanguranambaga ku Irangamimerere, guhugura abanditsi b’irangamimerere b’Imirenge ku Itegeko rigenga abantu n’Umuryago, gusezeranya imiryango, kwandika abana bavutse no kwandukura abapfuye ndetse no gufotora abagejeje igihe cyo gufata Indangamuntu.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique avuga ko muri rusange iyi gahunda yatanze umusaruro w’ibikorwa bitandukanye nko gusezeranya mu mategeko imiryango 235.
Yashimiye kandi abaturage bitabiriye kwaka serivisi zitandukanye z’irangamimerere, abasaba gukomerezaho no mu yindi minsi ya nyuma y’ubu kangurambaga.
Ati: “Iyi gahunda izafasha imiryango kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, gutuma abana bagira uburenganzira bahabwa n’amategeko, ndetse no gutuma abagejeje igihe cyo gufata Indangamuntu bazajya bazibona ku gihe. Tukaba rero tuboneyeho gusaba abaturage gukomeza kwitabira iyi gahunda tunasaba imirenge gushyiraho gahunda ihoraho yo kwegera abaturage babasanga mu tugari mu rwego rwo kubaha serivisi nziza.”
Bamwe mu bahawe serivisi yo gushyingirwa byemewe n’amategeko bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda yihariye yo gushyiraho icyumweru cyahariwe gutanga serivisi z’irangamimerere mu Karere ka Bugesera.
Hakuzimana Gabriel yishimira ko yasobanukiwe akamaro ko gusezerana n’uwo bashakanye. Ashima iyi gahunda Leta yashyiriyeho abantu babana batarasezeranye.
Ati: “Muri iyi gahunda nibwo nasobanukiwe n’inyungu zo gusezerana n’uwo twashakanye, kuko nasanze ko kubana byemewe n’amategeko birengera umuryango, cyane cyane guha uburenganzira abana tubyara, bakandikwa neza mu irangamimerere ndetse bakagira uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi babo. Twishimiye iki cyumweru twashyiriweho kuko nta kiguzi byadutwaye mu gusezerana mu mategeko.”
Uzabakiriho Viviane nawe ari mu basezeranye n’umugabo we mu mategeko muri iki cyumweru, avuga ko ahanini abantu batinya gusezerana ngo kuko bibasaba ikiguzi mu gutegura icyo gikorwa. Yishimira ko ubuyobozi bwabafashije mu kikorwa cyo gusezerana ndetse no gukora ibirori byo kwiyakira.
Mu Karere ka Bugesera, icyumweru cy’irangamimerere cyatangiye tariki 27 Kanama 2024, gisozwa tariki 03 Nzeri 2024, gisiga imiryango 235 yabanaga itarasezeranye isezeranye, abana 70 banditswe mu gitabo cy’irangamimerere, abitabye Imana bagera kuri 44 barandukurwa ndetse hanafotorwa abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu.






