MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bidasubirwaho, Kagame ni we watsinze amatora n’amajwi 99.18% 

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
22/07/2024

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yatangaje mu buryo bwa burundu ko Kagame Paul ari we watsinze amatora n’amajwi 99.18% ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu gihe abo bari bahanganye aribo Habineza Frank yagize 0.50% naho Mpayimana Phillipe agira 0,32%.

Ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu-NEC yabitangaje kuri uyu wa 22 Nyakanga, nyuma y’icyumweru gusa habaye amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite.

Umukandida wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi Kagame Paul yatowe n’abaturage 8 822 794 ku baturage 9 071 157bagombaga gutora bihwanye na 99,18% umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ( DGPR) yatowe n’abaturage 44 479 bahwanye na 0,50% mu gihe umukandida wigenga Mpayimana Phillipe yatowe n’abaturage 28 466 bangana na 0,32%.

Ku bijyanye n’amatora y’abadepite, Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanyije nawo ariyo PDC, PPC, PSR na UDPR  batowe n’abaturage 6126 433 bangana na 68,83% bakaba batsindiye imyanya 37 mu Nteko Ishinga Amategeko, PL yatowe ku kigero cya 8,66% PSD na 8,62% yombi ikaba yatsindiye imyanya itanu itanu mu nteko.

Ni mu gihe PDI yatowe kuri 4,61%, DGPR itorwa kuri 4,56% na PS Imberakuri yatowe kuri 4,51%. Iyi mitwe ya politiki yose yatsindiye intebe ebyiri ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko; naho umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier we ntiyabashije kubona umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimiye buri wese wagize uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yabaye ku matariki ya 14,15 na 16 Nyakanga 2024 ivuga ko yagenze neza aho abatoye bose ari 8 907 876 mu gihe abatoye neza ari 8 895 739 bangana na 99,86%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Menya Abadepite batandatu bazahagararira iyi Ntara mu Nteko

Iburasirazuba: Menya Abadepite batandatu bazahagararira iyi Ntara mu Nteko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU