Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yahamije ko yizeye abagore bazahagararira iyi Ntara mu 30% y’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki 16 Nyakanga, bitewe n’imigabo n’imigambi bagaragaje.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 ubwo kuri Stade Nyagatare haberaga igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro ukwiyamamaza kw’Abakandida Depite b’abagore bazahagararira Intara y’Iburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko.
Guverineri Rubingisa yavuze ko yizeye ko aba bagore bazabona imyanya mu Nteko kandi bagahagararira iyi Ntara neza.
Ati”Dufite umwihariko nk’intara rero kuko nitwe dufite umubare munini w’abakandida bari muri 30%, 46 birumvikana ko aho mwagiye mugaragaza hose imigabo n’imigambi,ibyo mwijeje inteko itora n’abanyarwanda muri rusange kugira ngo abazaduhagararira muzabahagararire neza, ababakurikiye ntabwo bashidikanya ko muzaduhagararira neza.”
Guverineri Rubingisa yasoje asaba abaturage kuzitabira amatora bazindutse bakazihitiramo abazabayobora.
Kazarwa Geturde, wiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko muri 30% y’abagore yavuze ko yagiriwe icyizere agatorerwa kuba mu Nteko nk’umusenateri none ngo azakoresha ubwo bunararibonye atora amategeko ajyanye n’igihe ndetse ibyo umuturage akeneye bimugereho ku gihe.
Kanyandekwe Christine wishimiwe n’inteko itora yo mu Karere ka Nyagatare,yavuze ko yamaze igihe kinini ashinzwe gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’inka z’amata mu Gihugu ndetse ngo natorwa azagira uruhare mu gushyiraho itegeko rishya rigenga amasoko y’amatungo n’uburyo amatungo atwarwamo.
Abadepite bari kwiyamamaza kujya muri 30% y’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko bo mu Ntara y’Iburasirazuba ni 46, hakazatorwamo 6 gusa. Abagize inteko itora mu Karere ka Nyagatare ni 5 561.







