MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Nkuranga yasobanuye icyamuteye gukora umuyoboro w’amazi wa metero 400

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
11/07/2024

Nkuranga Saidi Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi utuye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma yavuze ko mu kwitura umuryango FPR-Inkotanyi ku bikorwa byiza ikorera abaturage, ari gukora umuyoboro w’amazi wa metero 400, witezweho gufasha abatayafite barenga 100 no kunganira iri kubakwa mu karere.

Yabivuze kuri uyu wa Kane, tariki 11 Nyakanga 2024, ku kibuga cya G.S Kabare, giherereye mu Murenge wa Remera, ubwo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Ngoma bari mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Chairman Kagame Paul n’Abadepite.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarimo Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque n’abandi abayobozi batandukanye.

Nkuranga Saidi, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Kinunga, yagize ati: “Kubera ko amazi ari ubuzima, uguhaye amazi aba aguhaye ubuzima kandi si n’amazi gusa na mituweli n’ibindi. Igitekerezo gikomeye cyane ni nko kwitura umuryango FPR watugejeje kuri byinshi.”

“Uyu munsi nashoboye kugeza amazi metero 400 nyakura ku muhanda nyazengurutsa mu baturage bose, abo duturanye hano mu Kinunga, amazi amaze kuhagera, ibyo byose nanjye ni ukwitura umuryango FPR.”

Akomeza agira ati: “Ayo mazi ashobora kuzagera ku bantu barenga 100, kuko arava ku muhanda wa kaburimbo akanyura mu mudugudu akagera hepfo mu cyaro, nubwo nanjye agera ku mishinga yanjye, ariko n’abandi bose bazagenda bafatiraho.”

Nkuranga yavuze ko uyu umuyoboro w’amazi uzagera ku bikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi, aho ateganya korora inka 20 n’inkoko ibihumbi 10.

Yongeye ati: “Ni umuyoboro wampenze cyane kuko wantwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 3 Frw. Ni ukwitura igihugu no kwitura ibikorwa byinshi maze kugeraho kubera Kagame Paul na FPR-Inkotanyi ayoboye.”

Yavuze ko azatora ku gipfunsi 100% ndetse akomeze amufashe mu bikorwa by’indashyikirwa.

Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi, yasabye abanyamuryango ko, ku itariki 15 Nyakanga bazindutse bazatora Kagame Paul, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, kandi bakazaza gutora batambaye imyenda n’ibirango by’umuryango; no gutora FPR ku gipfunsi ku mwanya w’Abadepite.

Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba na Guverineri w’Intara, Rubingisa Pudence, mu ijambo yagejeje ku batuye mu bice by’ imirenge ya Kibungo na Remera bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza, yagize ati: “Turishimye cyane kuko muhagaze mu ngamba nk’Inkotanyi zizatora neza, twivuga ibigwi byaho Nyakubahwa Chairman atugejeje, agejeje Igihugu, agejeje Umunyarwanda ku isonga mu kwiteza imbere, ariko twibukiranya ikindi cy’uko tugomba gukomeza kandi tugakomezanya na Kagame Paul.”

Nkuranga Saidi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abacuruzi ba Rukomo bashimiye ubuyobozi bwiza bwabakijije abajura babategaga bakabambura

Abacuruzi ba Rukomo bashimiye ubuyobozi bwiza bwabakijije abajura babategaga bakabambura

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU