MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Koperative y’abahinzi b’umuceri yujuje sitasiyo ya lisansi yatwaye miliyoni 350 Frw

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
12/12/2023

Koperative ihinga umuceri mu Karere ka Nyagatare ya CO-DERVAM yatashye ku mugaragaro sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli  n’inyubako nshya byatwaye asaga miliyoni 410 Frw, ubuyobozi busaba abayiyobora kwagura ibyo bakora bakirinda gukoresha nabi amafaranga y’abanyamuryango.

Gutaha kumugaragaro iyi sitasiyo  byabaye kuri uyu wa Kabiri ku wa 12 Ukuboza 2023, yubatse mu Kagari ka Cyabayaga, Umurenge  wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, uretse iyi sitasiyo hanatashywe ibiro by’iyi koperative byuzuye bitwaye miliyoni 60 Frw.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga baganiriye na MUHAZIYACU baravuga ko iyi sitasiyo yatashywe igiye kuborohereza kubona lisansi nyuma y’aho ubusanzwe bayibonaga bibagoye abandi bakayibona ibahenze cyane.

Nsabimana Jean Bosco yagize ati:”Iyi sitasiyo yaratworohereje iyo utanyweye lisansi  i Ngarama uyinywera hano ikindi abayicuruza bajyaga bayiduhera 2000 frw ariko hano ni 1600 frw.”

Undi ati:” Yaje ije kutuvuna amaguru kubera ko twanyweraga lisansi kure yagushiriragaho bikaba ngombwa ko witabaza abazicuruza ku muhanda”.

Iyi koperative yatangiye mu 1987 yagiye ihura n’ibibazo by’imiyoborere aho yatakaje asaga miliyoni  400 frw ariko ubu iri gufasha Akarere mu guhindura imibereho myiza y’abaturage, yishyurira ubwisungane mu kwivuza  abanyamuryango bayo, ikabatabara iyo bagize ibyago ndetse bose barizigamira  muri ejo heza.

Umuyobozi  w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen  yashimiye  koperative CO-DERVAM ku  ruhare yagize mu guha akazi abaturage b’aka Karere, ayisaba kwagura ibikorwa bakubaka na  hoteli.

Ati:”Turabashimira  ko batanze akazi  ku baturage, hari umufatanyabikorwa w’iyi koperative  utunganya umuceri  hari abakozi akoresha,batanga Ejo heza nabyo turabibashimira nk’Akarere rero kunganira umujyi wa Kigali twifuza ko CODERVAM izubaka hoteli ndende mu mujyi wa Nyagatare.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine yasabye abanyamuryango ba CO-DERVAM gukoresha neza amafaranga babona bagateza imbere imiryango yabo aho kuyajyana mu iraha kuko biteza amakimbirane.

Ati:”Ni byiza kugera ku iterambere ariko  ntitwabigeraho tudafite umuryango utekanye kuko harigihe mugendera kuri ubwo bukire mugatangira mukabishwaniramo ariho ya makimbirane tuvuga aturuka iyo bigenze gutyo rero bya bindi mwagezeho byiza ntacyo bibamarira”.

Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko Igihugu cyashyizeho urwego rureberera amakoperative kugira ngo hirindwe ibibazo byagaragaramo ariho yahereye asaba ubuyobozi bw’iyi koperative kwirinda kuzasubira mu makosa yakozwe n’abahoze bayiyobora.

Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 1300 abagore 586 n’abagabo 714, bakaba bahinga ku buso bungana na hegitare 400, igihembwe cy’ihinga gishize bakaba barejeje toni 2156 z’umuceri bakesha ko buri mwaka batanga miliyoni 22 frw mu bwishingizi ku bihingwa. Kuri ubu bafite intego yo kubaka ikigo cy’imari.

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Unity Club yatangiye ibikorwa byo kwifuriza umwaka mushya mwiza ababyeyi b’Intwaza

Unity Club yatangiye ibikorwa byo kwifuriza umwaka mushya mwiza ababyeyi b’Intwaza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU