MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Kagabo Richards atorewe kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
07/12/2023

Abagize inteko itora bo mu Karere ka Rwamagana batoye Kagabo Richards Rwamunono ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku majwi 170.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, aho Kagabo Richards utorewe kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yari asanzwe ari umujyana wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mbere y’uko yiyamamariza kuba umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Rwamagana.

Inteko itora yatoye Umujyanama Kagabo Richard Rwamunono ku majwi 170, mu gihe abo bahataniraga kuri uwo mwanya aribo Umujyanama Musabyeyezu Dative yagize amajwi 53 naho Umujyanama Munyaneza Isaac ku majwi 42.

Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana Dr. Rangira Lambert mu ijambo rye yashimiye inteko itora, yakomeje agira ati: “Gukorera hamwe nicyo twizeye, mu kumvikana nk’abajyanama, tumwizeyeho kandi gukorana imbaraga”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne wakurikiranye aya matora yashimiye abayitabiriye, asaba uwatowe kuzakora neza imirimo atorewe.

Mu ijambo rye rito yagejeje ku nteko itora nyuma yo gutorerwa kuba visimeya, Kagabo Richards Rwamunono yijeje Abanyarwamagana ko bazafatanya mu gutekereza byagutse ku igenamigambi ry’abaturage ba Rwamagana.

Uwari muri uyu mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rwamagana, akaba yari n’umujyanama w’Akarere ka Rwamagana Nyirabihogo Jeanne d’Arc kuva kuya 18 Nyakanga yahagaritswe n’inama njyanama y’akarere.

Kagabo Richards Rwamunono watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Iterambere ry’ibikorwaremezo riri kuzana impinduka ku mibereho y’abaturage

Kirehe: Iterambere ry'ibikorwaremezo riri kuzana impinduka ku mibereho y'abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU