Isiganwa ry’amagare rya Kirehe Race riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru rizaba mu minsi biri, ku wa 30 Nzeri abasiganwa bazahagarukira mu Mujyi wa Kigali, abandi bahagarukire mu turere twa Rwamagana na Kayonza; berekeza mu Karere ka Kirehe ari naho rizakomereza rikanasorezwa tariki 01 Ukwakira.
Kirehe Race, ni irushanwa ry’umukino w’amagare rizamara iminsi ibiri [tariki 30 Nzeri-01 Ukwakira 2023], rizaba ribaye ku nshuro ya 2, aho ritegurwa ku bufatanye bw’Akarere ka Kirehe na Federasiyo y’umukino w’amagare[Ferwacy].
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, ku bijyanye n’uko iri rushanwa riteguye yabwiye MUHAZIYACU ati: “Duteganya ko umunsi wa mbere azaba ari irushanwa ryo kuva i Kigali kugera mu Karere kacu i Kirehe, umunsi wa kabiri itariki 01/10/2023 abe ari ukuzenguruka hano mu Karere ari naho tuzasoreza dutanga ibihembo ku bazaba bitwaye neza.”
Yakomeje agira ati: “Naryo ni irushanwa rizajya riba ngaruka mwaka, kuko naryo riri muri gahunda yo kumenyekanisha akarere ka Kirehe, no guteza imbere siporo n’imyidagaduro mu Karere kacu.”
Bitandukanye n’uko ryari riteguye mu mwaka ushize, iri siganwa rizaba mu minsi ibiri, ndetse ku munsi wa mbere rizatangirizwa mu tundi turere, maze abakinnyi bazaba bitabiriye basoreze mu Karere ka Kirehe; baharare, ku Cyumweru noneho bakomereze isiganwa imbere muri aka karere.
Ni ubwa mbere kuva 2013 mu isiganwa ry’amagare mu Rwanda(Tour du Rwanda) hakozwe isiganwa ry’amagare Kigali – Kirehe bikaba ari inshuro ya kabiri haba Kirehe Race, muri 2022 ryegukanwe na Manizabayo Eric wa Benediction Club.
Uko irushanwa rya ‘Kirehe Race’ riteguye
Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’uko iri rushanwa riteguye yashyizweho ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Nzeri, ku munsi wa mbere waryo ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri, ku i saa sita z’amanywa nibwo isiganwa rizatangira, abasiganwa bahagarukire ahantu hatatu hatandukanye harimo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rwamagana no mu Karere ka Kayonza.
Kuri iyo saha, icyiciro kigizwe n’abagabo n’abari munsi y’imyaka 23 bazahagurukira mu Mujyi wa Kigali kuri BK Arena, banyure Kigali Parents School, bafate umuhanda Kigali-Kayonza-Rusumo basoreze i Kirehe; urugendo rureshya n’ibirometero 135.
Naho icyiciro cy’ ingimbi( abasore batarengeje imyaka 19) n’abagore/abakobwa barengeje imyaka 23 bazahagurukira i Rwamagana berekeze mu Karere ka Kirehe, ahareshya n’ibirometero 85.
Mu gihe kuri iyo saha ya saa sita z’amanywa ikindi icyiciro cy’abasiganwa kizaba kigizwe n’abangavu(abakobwa batarengeje imyaka 19) bazahagurukira i Kayonza berekeza mu Karere ka Kirehe, ahareshya n’ibirometero 69.
Ku munsi wa kabiri,
Ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira, ku i saa mbili za mugitondo(8:00AM) isiganwa rizabimburirwa n’abasiganwa batarabigize umwuga bakoresha amagare yabo asanzwe ya ‘Matabaro’, bazenguruke mu mujyi wa Nyakarambi inshuro eshatu ahareshya n’ibirometero 11,7.
Kuva saa tatu zuzuye(9:00AM), hazatangira isiganwa ry’abangavu, bazazenguruka inshuro eshanu mu Mujyi wa Nyakarambi, ahareshya n’ibirometero 19,5.
Nyuma y’iminota ibiri(9:02AM) hazahaguruka abasiganwa bagizwe n’icyiciro cy’ingimbi n’abagore/abakobwa barengeje imyaka 23; bazazenguruka mu Mujyi wa Nyakarambi inshuro umunani, ahareshya n’ibirometero 31,2.
Ku i saa tatu n’iminota ine(9:04AM), hazasiganwa icyiciro cy’abagabo/abasore barengeje imyaka 23 n’abari munsi y’imyaka 23 bazahaguruka ku Karere ka Kirehe, berekeze Rusumo ku mupaka, bagaruke Kirehe, bongereho kuzenguruka mu Mujyi wa Nyakarambi inshuro eshanu, ahareshya n’ibirometero 69,5.
Isiganwa ry’amagare ritegurwa n’Akarere ka Kirehe umunsi nyir’izina riberaho ni tariki 01 Ukwakira, wizihizwa nk’umunsi wo gukunda Igihugu, unafite amateka y’umwihariko y’uko iyo tariki ariyo Ingabo z’inkotanyi zatangirijeho urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990.
Mu Gushyingo 2022, Akarere ka Kirehe kasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yo gutegura isiganwa ry’amagare muri 2022 ryitwaga ‘Gisaka Race’[uyu mwaka wa 2023 ryiswe Kirehe Race] ; kugira ngo rijye riba ngaruka mwaka.
Kirehe: Amafoto y’ibyaranze ‘Gisaka Race’ isiganwa ryegukanywe na Manizabayo







Turabashimiye cyane , Muhazi hejuru cyane