MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Umunyonzi yegukanye moto mu isiganwa ry’amagare ryahuje abanyonzi

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
13/07/2023

Umunyonzi wo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yatsinze abanyonzi bagenzi be ku ntera y’ibirometero 40 ahembwa moto mu isiganwa ryateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa A Light to the Nations.

Iri siganwa ryahuje abanyonzi bo mu Karere ka Bugesera basanzwe bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023 abagera kuri 42 basiganwaga bavuye mu Mujyi wa Nyamata berekeza mu murenge wa Mareba mu birometero 40.

Muri iri siganwa hahembwe 15 ba mbere, aho umunyonzi wabaye uwa mbere yegukanye igihembo cya moto ifite agaciro ka miliyoni 2 RWF. Nyuma yo kwegukana Moto, Hakizimana yagaragaje ibyishimo avuga ko iki gihembo abonye kigiye kumuteza imbere biruseho.

Ati: “ Nishimiye igihembo mboneye muri iri siganwa ryo kunyonga igare imikorere yanjye igiye guhinduka cyane kuko kunyonga igare biravuna cyane, ntabwo nzongera gukoresha imbaraga nyinshi ntwara abagenzi.”

Akomeza agaragaza ko amadini afite uruhare mu mibereho y’abaturage.

Ati: “Amadini afite uruhare rukomeye ku rubyiruko cyane cyane kurwigisha kureka gukoresha ibiyobyabwe. Rero nanjye nkaba ndi umuhamya wo kugaragaza ko imyitwarire myiza iguhesha byinshi kuko nk’iki gihembo ntiwagitsindira ukoresha ibiyobyabwenge kandi kunyonga ahantu harehare biba bisaba ubuzima bwiza.”

Murwanashyaka Bosco, Umukozi  Ushinzwe Urubyiruko Siporo n’Umuco mu Karere ka Bugesera ashima uruhare rw’amadini mu gufasha urubyiruko gutera imbere binyuze mu butumwa bw’iyobokamana ndetse no gushyiraho amarushanwa agamije kubiba umuco wo kurushanwa mu rubyiruko.

Perezida wa a Light to the Nations ku Isi, Ev. Pastor Dana Morey uri mu bateguye igiterane cy’ivugabutumwa kigiye kubera mu Bugesera avuga ko mu kugarurira Imana abazimiye, batirengagiza n’ibikorwa bizamura  umukristo kugira ngo abashe kumva ubutumwa bwiza atekanye.

Yagaragaje ko batewe ishema n’uko isiganwa ryagenze by’umwihariko asaba uwegukanye moto kuyibyaza umusaruro.

Ati:  “Gutsindira moto ni impano ishobora guhindura ubuzima bwe kuko umuntu watwaraga igare akaba ageze kuri moto ku munsi umwe mu irushanwa rimwe, ni ikintu cyiza cyane.”

Irushanwa ry’abanyonzi ryabaye mu rwego rwo gutegura igiterane kizatangira tariki 14 kugeza tariki 16 Nyakanga 2023 kikazabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera. Ni igiterane kigiye gukurikira icyabaye mu cyumweru gishize mu Karere ka Nyagatare kikitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 50.

Hanatanzwe amagare ku bitwaye neza
Abasiganwe bari 42 bakaba bakoresheje amagare asanzwe

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Impinduka ziri mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka

Kirehe: Impinduka ziri mu gishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU