Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo Kwibohora, urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Kayonza rurasaba ko Perezida wa Repubulika Kagame Paul yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2024.
Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora byabereye mu busitani bw’ibiro by’Akarere ka Kayonza, aho uru rubyiruko rusaga 1000 rwaherekejwe n’ubuyobozi bw’Akarere, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na Senateri Bideri John Bonds, bahereye ku rugendo rwo Kwibohora rwatangiriye i Gahini rusorezwa ku biro by’Akarere ka Kayonza.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye kwizihiza umunsi wo Kwibohora, bemeza ko u Rwanda rumaze gutera imbere kandi hakiri byinshi byo gukorwa kandi bikazakorwa n’uwabitangiye.
Niyigena Alain Victor ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, yiga uburezi, avuga ko hari impamvu nyinshi zituma yifuza ko Perezida Kagame yakwemerera abanyarwanda akazakomeza kuyobora.
Yagize ati: “Iyo ntekereje ibikorwa Perezida wa Repubulika amaze gukora numva yatwemerera akongera akatuyobora kuko aho yadukuye kure cyane, ngereranyije n’uburezi bwa cyera, ubu ntawuhezwa buri wese ariga, abanyeshuri biga inderabarezi yabahaye agaciro ndetse n’abarimu ubu barubashywe kandi ibyo byose ni imiyoborere ya Nyakubahwa wacu.”
Uru rubyiruko rwemeza ko hari ibyo rubwirwa bikabananira kubyiyumvisha impamvu bitakorwaga mbere y’uko Perezida Kagame ayobora u Rwanda nk’uko bisobanurwa na Nirere Hosiana.
Yagize ati: “Iyo nganiriye n’ababyeyi bakambwira u Rwanda rwa mbere ya Perezida Kagame mba numva bari mu buzima bubi cyane, ubuzima umuntu atabasha kwiyumvisha; kwiyumvisha ukuntu abantu bazima babaga mu nzu z’ibyatsi, ukuntu bajyaga kuvoma kure cyane, kwiga ukuntu higaga abantu bake abo nabo bakiga bicaye ku mabuye, ibi byose ni ibintu ntabasha kwiyumvisha bitewe n’iterambere turimo.”
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake rwa Kayonza Matabaro Faustin avuga ko urubyiruko muri rusange rushima ibyagezweho na leta y’uyu munsi kandi ibi byiza byose byagezweho bikwiye gusigasirwa.
Yagize ati: “Urubyiruko rw’abakorerabushake dufite impamvu zirenga 1000 zituma Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2024 yakongera akatuyobora, urebye uko urubyiruko rwahawe ijambo mu nzego zose rukaba ruhagariwe, ibikorwa byose dukora tubikomora kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame bituma ashyira umuturage ku isonga, niyo mpamvu tumusaba ko umwaka utaha azatwemerera akiyamamaza tukongera tukamutora akatuyobora.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, abajijwe kuri iki cyifuzo cy’urubyiruko yagize ati: “Umutoza w’Ikirenga niwe waremye u Rwanda bundi bushya uko turureba gutya, icyo cyifuzo cy’urubyiruko si bo bonyine bagifite, cyo kuvuga ngo turakwifuza ko wakomeza kutuyobora, kandi arahari kandi ni uwacu, nibwira ko icyo gitekerezo cyakomeza uko babyifuza kandi mfite icyizere ko atazabyanga, kuko Umukuru w’Igihugu cyacu ni umuntu wumva ukuri, ubwo natwe tuzamugezaho ubwo busabe bwabo, niwe uzafata icyemezo.”
Umunsi wo Kwibohora waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kuremera umuryango, aho bahawe ibikoresho by’ubwubatsi n’ubudozi bizabafasha kuzamura umuryango wabo, umwaka ushize uru rubyiruko rwagabiye inka umuturage wo mu Murenge wa Rwinkwavu nk’umwe mu barwanye urugamba rwo Kwibohora.
Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Kayonza nabo bagabiye inka imiryango ibiri igizwe n’abari ingabo z’Inkotanyi barwanye urugamba rwo Kwibohora.








