Abanyura ku mupaka wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda ahitwa Kizinga bongeye kumwenyura kubera ifungurwa rwawo ryabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2023, aho bongeye kugenderana n’abaturanyi,abavandimwe n’inshuti zabo.
Uyu mupaka wafunguwe mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu wanahise utangira gukoreshwa aho abaturage ba mbere bahise banambuka.
Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bava cyangwa bajya mu gihugu cya Uganda bagaragaje akanyamuneza ko kuba bongeye kunyura ku mupaka wa Rwempasha werekeza Kizinga mu gihugu cya Uganda.
Mukamana Angelique utuye mu murenge wa Rwempasha wari uri ku mupaka agiye kwambuka ajya muri Uganda, yashimiye ubuyobozi bwabafunguriye uyu mupaka kuko byabagoraga gusura no kugira icyo wagura hakurya, kubera ko bitari byemewe kuhanyura.
Yagize ati” twishimiye ifungurwa ry’uyu mupaka byatugoraga kujya gusura abaturanyi n’inshuti zacu ziri hakurya, kandi tuba twarashyingiranye, ntiwakenera kujya guhaha yo nabo kandi byari uko, kuba ufungurwa rero bigiye kutubera byiza binadufashe mu buryo bw’imihahiranire”
Gasana James wari uvuye gusura abaturanyi bo muri Uganda yari yagiyeyo umupaka ugifungurwa mu gitondo, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yongeye guhura n’inshuti ze bitamusabye gukora urugendo rurerure bitanamusabye amatike menshi.
Yagize ati” Turishimye cyane njyewe kugira ngo njye gusura abaturanyi n’inshuti byantwaraga urugendo rurerure, amatike nayo byari uko, twagombaga kujya kunyura za Kagitumba na za Buziba ariko ubu biroroshye ndasimbutse gato nsuye abavandimwe banjye ba Kizinga none mpise ngaruka”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ifungurwa ry’uyu mupaka rigiye gutuma abaturage ba Nyagatare n’abavandimwe ba Uganda barushaho kugirana ubuhahirane.
Meya Gasana yagize ati” ifungurwa ry’uyu mupaka rigiye gutuma ubuhahirane by’abaturage ku mpande
zombi burushaho kugenda neza, ikindi ni ukugira ngo n’abaturage bacu ba za Rwempasha, Musheri na Nyagatare bakoreshaga umupaka wa Kagitumba na Buziba guhendukirwa n’amafaranga y’ingendo bakoreshaga”
Muri Nyagatare hari hasanzwe imipaka irimo umupaka munini wa Kagitumba mu murenge wa Matimba, umupaka wa Buziba uherereye mu murenge wa Tabagwe hamwe n’uyu wafunguwe uyu munsi wo ku mupaka wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda ahitwa Kizinga.










