MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
18/06/2023

Abanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Ngoma, biyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye binyuze mu nyigisho zo gukangurira abayoboke bayo kwirinda amakimbirane no kubashishikariza gukora ibikorwa bibavana mu bukene.

Babivuze mu giterane ngarukamwaka cyiswe ‘Ngoma Shima Imana’ cyari kigamije gushimira Imana ku bikorwa byiza by’iterambere yakoreye abaturage ndetse n’Akarere, cyabaye kuri uyu wa  wa 18 Kamena 2023, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango ushoboye kandi utekanye dutegura Ejo Hazaza.”

Umunyamabanga w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Ngoma,Munyandame Daniel, waje uhagarariye umuyobozi waryo, yavuze ko bashimira Imana ku byiza yakoze mu myaka yashize ndetse ko biyemeje gukomeza ubufatanye mu kubaka umuryango ushoboye.

Ati: “Turashimira Imana dufite umutima wishimye kuko hari impamvu zikomeye z’ibyo yadukoreye, ibikorwa by’iterambere yatugejejeho n’intambwe itazasubira inyuma. Nk’abantu bahagarariye amadini n’amatorero dufatanya n’Akarere mu bikorwa byose byaba ubukungu, imibereho myiza kuko usanga umuturage Leta ihora ifite ku isonga imushyashyanira nibo dufite hariya ariyo mpamvu natwe tutaruhuka tutamugejeje ahifuzwa.”

Akomeza agira ati: “Amatorero n’amadini twiyemeje gufatanya n’Akarere mu gukangurira imiryango kubana mu mahoro, tuzakangurira umuntu gukunda umurimo, tubabwire kujya muri gahunda za Leta, abana bajye mu ishuri, kudata ishuri, tuzakangurira abantu kugira imirire iboneye; umutuku iwacu ni oya, ntagwingira, turashaka ko abantu babaho neza nk’uko insanganyamatsiko ibivuga ngo tugire umuryango ushoboye, ushobotse kandi utekanye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ka karere n’urugaga rw’amadini n’amatorero; yongeraho ko ari umwanya wo gushima Imana ku bikorwa bimaze kugerwaho.

Yagize ati: “Imana ikomeje kuduha ibikorwa bitandukanye birimo amazi, amashanyarazi tukaba tumaze kugera ku rugero rushimishije kandi turakataje hakaba hari kubaka uruganda rw’amazi mu murenge wa Zaza ruzageza amazi meza ku baturage Bose b’Akarere ka Ngoma kandi tugasagarira n’utundi turere tudukikije. Ni byinshi tumaze kugeraho twasaba buri wese kuba umurinzi  w’ibyagezweho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko hari byinshi by’iterambere byo gushimira Imana mu Karere ka Ngoma ndetse n’Intara y’Iburasirazuba “byahawe umurongo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul”.

Dr Nyirahabimana yabwiye Abanyamadini n’amatorero ko kugira ngo habeho umuryango ushoboye kandi utekanye bigomba guhera mu ngo(umuryango) kandi ko bitagerwaho hakiri amakimbirane.

Yagize ati: “Byose bihera mu ngo, umuryango ushoboye uba ukora ufite icyo ukuraho imibereho muri make uba ufite iby’ibanze nk’aho kuba, ibyo kurya, ufite ibituma ubaho kandi ukabaho neza. Imiryango yacu yose harimo itarabona ibyo mvuze igifite ibibazo, amakimbirane, rero tuzarebe uburyo ya miryango ikennye cyane twayifasha kwivana mu bukene.”

Muri iki giterane hashimwe bimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi Akarere ka Ngoma kagezeho birimo Gare ya Ngoma, sitade, imihanda, Hoteli ya East Gate, amashuri n’amavuriro n’ibindi bitandukanye.

Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba

Umunyamabanga w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Ngoma,Munyandame Daniel, waje uhagarariye umuyobozi waryo

Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Santere esheshatu zigiye kubakwamo amaguriro mato

Kirehe: Santere esheshatu zigiye kubakwamo amaguriro mato

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU