Urubyiruko rugera kuri 714 rwo mu Karere ka Nyagatare rukomoka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe rwasoje kwiga imyuga itandukanye rusabwa gukoresha neza amahirwe bahawe biteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kamena nibwo uru rubyiruko rugera kuri 714 rwashoje kwiga imyuga irimo kudoda,kubaza, kubaka, gusudira,gukanika amashyanyarazi, gukanika ibinyabiziga no kuboha imipira mu gihe cy’amezi atandatu.
Abasoje aya masomo y’imyuga bavuga ko bigiye kubafasha kwiteza imbere kuko bagiye kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe.
Muhoracyeye Claudine wize kudoda avuga bigiye kumuhindurira ubuzima kuko atari abayeho mu buzima bwiza ariko ubu uyu mwuga yize agiye kuwubyaza umusaruro.
Yagize ati: “Nize kudoda bigiye kumfasha kwiteza imbere kuko ntazongera kubaho nibaza ngo nzabaho gute ko nta kazi mfite, ngiye kubibyaza umusaruro niteze imbere hamwe n’umuryango wanjye”.
Nkusi Emmanuel wize gukanika na we avuga ko yabagaho nta kazi agira bigatuma nta terambere ageraho, ariko kubera ko yize gukanika agiye gukora atere imbere.
Yagize ati: “Nabagaho nta kazi ngira, ariko kuba nize gukanika bigiye kumpa akazi bitume ntera imbere njyewe ubwanjye n’abanjye, ndashimira ubuyobozi bwadufashije kwiga iyi myuga”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye uru rubyiruko rwari rushoje kwiga imyuga mu gihe cy’amezi atandatu ko kuba barahawe amahirwe yo kwiga imyuga, ari imiyoborere myiza yita ku muturage no kumushakira iterambere.
Yagize ati: “Mwafashijwe kwiga imyuga, turifuza ko ibi mwize bibafasha kubaho neza, mwebwe ubwanyu, imiryango yanyu, abo mubana ndetse n’Igihugu muri rusange”.
Uyu muyobozi yakomeje asaba uru rubyiruko gukoresha neza iyi myuga bigishijwe ikabafasha mu kubahindurira ubuzima bakanabuhindurira imiryango yabo.








