Nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe mu baturage bumva ko ibibazo byose bigomba gukemukira mu nkiko, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage kumenya ibyiza byo kwikemurira mu bwumvikane bikajya mu nkiko ari uko byananiranye.
Ubuyobozi buvaga ko hari abaturage bashora amafaranga mu rubanza aruta ay’icyo baburana, ugasanga bibaviriyemo ibihombo kandi bagakwiye kubyikemurira.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi yavuze ko hari abagurisha inka bagiye kuburana ihene yaboneye, basaba kujya bikemurira ibibazo nk’ibyo.
Ati: “Kuki ibibazo byanyu ibyinshi tutabikemurira mu miryango? Ugasanga umwana arahagurutse agiye kurega se, umugore agiye kurega umugabo we, ntabwo tukigira abantu bakuru baduhanura? Ibyinshi dukwiye kuba tubikemurira mu miryango tukareka kwishyira hanze.”
Yakomeje agira ati: “Ugasanga umuntu amaze igihe kinini arimo gupfa n’undi metero imwe y’ubutaka akagurisha inka, hari n’ugurisha inka agiye kuburana ihene yamwoneye kandi ari ibintu bakicara bakaganira bakabikemura.”
Bamwe mu baturage Baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko babona biterwa ahanini n’uko hari abaturage batava ku izima.
Harerimana Jean Damscène utuye mu Murenge wa Kabarore yagize ati: “Hari abantu bakunda imanza, habaho ikibazo ntibemere ko abaturanyi babafasha gukemura icyo kibazo ntibave ku izima, bakumva ko azanyurwa ari uko yavuye mu rukiko cyangwa akaba atizera abo mu mu mudugudu avuga ko bamurenganya.”
Yasoje agira ati: “Ariko birakwiye ko byahinduka umuntu akajya yitabaza inkiko ari uko urubanza rwananiranye hagakurikizwa amategeko.”
Uwizeyimana Monique nawe yagize ati: “Abantu babikora bakwiye guhindura imyumvire kuko bibatera ibihombo, usanga akenshi biterwa no kumva ko umuntu ashaka kwihimura kugira ngo yerekane ko yatsinze bibe nk’ishema kuri we.”
Ubu mu Karere ka Gatsibo hari abaturage 551,164 bangana na 4.2 ku ijana by’abaturarwanda bose, ibibazo bikunda kwakirwa n’inkiko cyane bikaba ari ibibazo mbonezamubano bishingiye ku makimbirane yo mu ngo n’ubutaka








