MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage barasabwa gukemurira ibibazo mu muryango batarinze kujya mu nkiko

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
03/06/2023
Abaturage basabwe gukemura ibibazo hagati yabo mu buryo bw'ubwumvikane aho kujya mu nkiko n'aho bitari ngombwa

Abaturage basabwe gukemura ibibazo hagati yabo mu buryo bw'ubwumvikane aho kujya mu nkiko n'aho bitari ngombwa

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe mu baturage bumva ko ibibazo byose bigomba gukemukira mu nkiko, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abaturage kumenya ibyiza byo kwikemurira mu bwumvikane bikajya mu nkiko ari uko byananiranye.

Ubuyobozi buvaga ko hari abaturage bashora amafaranga mu rubanza aruta ay’icyo baburana, ugasanga bibaviriyemo ibihombo kandi bagakwiye kubyikemurira.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi yavuze ko hari abagurisha inka bagiye kuburana ihene yaboneye, basaba kujya bikemurira ibibazo nk’ibyo.

Ati: “Kuki ibibazo byanyu ibyinshi tutabikemurira mu miryango? Ugasanga umwana arahagurutse agiye kurega se, umugore agiye kurega umugabo we, ntabwo tukigira abantu bakuru baduhanura? Ibyinshi dukwiye kuba tubikemurira mu miryango tukareka kwishyira hanze.”

Yakomeje agira ati: “Ugasanga umuntu amaze igihe kinini arimo gupfa n’undi metero imwe y’ubutaka akagurisha inka, hari n’ugurisha inka agiye kuburana ihene yamwoneye kandi ari ibintu bakicara bakaganira bakabikemura.”

Bamwe mu baturage Baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko babona biterwa ahanini n’uko hari abaturage batava ku izima.

Harerimana Jean Damscène utuye mu Murenge wa Kabarore yagize ati: “Hari abantu bakunda imanza, habaho ikibazo ntibemere ko abaturanyi babafasha gukemura icyo kibazo ntibave ku izima, bakumva ko azanyurwa ari uko yavuye mu rukiko cyangwa akaba atizera abo mu mu mudugudu avuga ko bamurenganya.”

Yasoje agira ati: “Ariko birakwiye ko byahinduka umuntu akajya yitabaza inkiko ari uko urubanza rwananiranye hagakurikizwa amategeko.”

Uwizeyimana Monique nawe yagize ati: “Abantu babikora bakwiye guhindura imyumvire kuko bibatera ibihombo, usanga akenshi biterwa no kumva ko umuntu ashaka kwihimura kugira ngo yerekane ko yatsinze bibe nk’ishema kuri we.”

Ubu mu Karere ka Gatsibo hari abaturage 551,164 bangana na 4.2 ku ijana by’abaturarwanda bose, ibibazo bikunda kwakirwa n’inkiko cyane bikaba ari ibibazo mbonezamubano bishingiye ku makimbirane yo mu ngo n’ubutaka

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Saidi
Abaturage basabwe gukemura ibibazo hagati yabo mu buryo bw’ubwumvikane aho kujya mu nkiko n’aho bitari ngombwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko ibitaro by’Iburasirazuba bihagaze mu mikorere n’imitangire ya serivisi

Uko ibitaro by'Iburasirazuba bihagaze mu mikorere n’imitangire ya serivisi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU