MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Misa yo kwakira Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Kibungo yatangiwemo umugisha wa Papa

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
14/03/2023

Misa yo kwakira Jean-Marie Vianney Twagirayezu wahawe kuyobora  Diyosezi Gatolika ya Kibungo nyuma y’imyaka ine idafite Umwepiskopi bwite yaranzwe n’amashimwe no gutanga umugisha Nyirubutungane Papa Francis yahaye Abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ngo bageze ku banyarwanda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023 nibwo kuri Diyosezi Gatolika ya Kibungo habereye Misa yo kwakira no kwerekana Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu wagizwe Musenyeri wa Kibungo na  Papa Francis.

Ni gitambo cya Misa cyayobowe na Cardinal Antoine Kambanda mu rwego rwo kwereka abakirisitu umwepisikopi watorewe kuyobora iyi Diyosezi ariko kandi kirangwa n’amashimwe ku mpande zombi.

Bamwe mu bakirisitu baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye ko nyuma y’imyaka ine badafite Umwepisikopi bwite bamubonye ndetse ko biteguye kumufasha mu iyogezabutumwa.

Niwemutoni Yvette yagize ati “Ni akanyamuneza kuri twe ndetse n’abandi bakirisitu muri rusange tuboneraho gushima Imana ndetse na Papa wadutekerejeho akaba yaduhaye Musenyeri,ni byiza cyane,ni iby’igiciro kuba twari turiho nta Musenyeri dufite kuko Cardinal Kambanda yari Musenyeri wacu ndetse na Kigali  bityo, byamuvunaga cyane rero kuba baduhaye uwacu turishimye cyane kandi turashima Imana.”

Yongeyeho ko buri wese mu nshingano ze azamufasha kuko ubumwe bw’intore bunoza intambwe bivuze ko Ubumwe bw’abakirisitu buzanoza ubukirisitu.

Umwepisikopi watorewe kuyobora Diyosezi ya Kibungo,Twagirayezu Jean Marie Vianney  yavuze ko yishimiye guhabwa ubutumwa muri iyi  Diyosezi na Papa ndetse ko yishimiye urukundo yeretswe.

Yagize ati “Ni byishimo kuko nasanze abakirisitu banyakiranye urukundo,

ibyishimo,akanyamuneza ariko cyane cyane kuba twasangiye n’isengesho nabyakiranye ineza n’ibyishimo kandi ni na gahunda izakomereza no mu yandi ma Paruwasi ariko aha kubera ko ariho Paruwasi katederali ya Kibungo iri nkaba nishimiye ko duhereye aha ku cyicyaro cy’umushumba umwepisikopi ushinzwe Diyosezi,tumushimira n’imirimo myiza yakoze ariko akaba yagize n’igitekerezo cyo kuza kuramukanya.”

Cardinal Antoine Kambanda wahawe ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali,akaba ari nawe waje kwerekana Musenyeri Twagirayezu Jean Marie Vianney yashimiye Imana na  Papa Francis ku mushumba mushya wa Diyosezi ya Kibungo.

Yagize ati “Ku itariki ya 20 Gashyantare 2023 twabonye inkuru nziza aho Nyirubutungane Papa Francisco yaduhaye umushumba watorewe kuyobora Diyosezi ya Kibungo uyu munsi naje kubereka ,turashimira Imana rero yo idutoramo intore zayo dushimira umushumba mwiza aduhaye kuko hari hashize igihe hakenewe umwepisikopi nyuma yuko ntorerwa kuba  Arkiyepiskopi wa Kigali.”

Kambanda yongeyeho ko abakirisitu ba Diyosezi ya Kibungo aribo ba mbere mu Rwanda bagabanye ku mugisha wahawe Abayobozi bakuru muri Kiliziya gatulika ngo bageze ku banyarwanda.

Ati “Ni mwebwe ba mbere mu Rwanda mugabanye ku migisha papa Francis yaduhaye kugeza ku bakirisitu mu Rwanda.”

Cardinal Antoni Kambanda niwe waherukaga kuba umushumba wa  Diyosezi ya Kibungo kuko yatangiye kuyiyobora Kuwa 20 Nyakanga 2013 kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, umunsi yimikwa nk’Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, maze akomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo.

Ku wa 20 Gashyantare 2023 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yagize Padiri Twagirayezu, Musenyeri wa Kibungo. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.

Padiri Twagirayezu avuka muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro akaba amaze imyaka hafi 30 mu Bupadiri, kuri ubu biteganyijwe ko azimikwa tariki ya 1 Mata 2023 mu muhango uzabera muri Diyosezi yaragijwe kuri Stade ya Cyesakamakamba.

Diyosezi Gatolika ya Kibungo yashinzwe igeruwe kuri Diyosezi ya Kabgayi, icyo gihe yari Arkidiyosezi, ishingwa na Mutagatifu Papa Pawulo wa VI kuwa 5 Nzeri 1968.

Cardinal Antoine Kambanda asuhuza abakristu
Abakristu bitabiriye Misa bari benshi


Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Kibungo asuhuzanya n’abapadiri

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Urubyiruko rweretswe amahirwe rufite mu gufata ibyemezo

Gatsibo: Urubyiruko rweretswe amahirwe rufite mu gufata ibyemezo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU