Kuri uyu wa 03 Gashyantare ku biro by’Umurenge wa Ndego, imiryango 19 yagabiwe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, abagabiwe bashimira Perezida Kagame washyizeho iyi gahunda, kandi bemeza ko imibereho yabo igiye guhinduka ikaba myiza kurushaho.
Mu baturage bagabiwe inka MUHAZIYACU yaganiriye nabo harimo Nteziryayo Jean Nepo wagize ati: “Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba tubonye aya mahirwe yo kugabirwa inka, ntabwo twari twiteze ko aya mahirwe natwe yatugeraho. Tuzabona ifumbire, amata nayo azadufasha kuzahura imirire y’abana tubaha amata yo kunywa.”
Mukatora Eriane ni umuturage wo mu kagari ka Kiyovu, mu byishimo byinshi nawe yabanje gushima Perezida Kagame avuga ko ubuzima bwe bugiye guhinduka bukaba bwiza kurusha uko bari babayeho,
Yagize ati: “Turashima Perezida Kagame kuko ubu adukuye mu bwigunge, bwaki iraciwe, tuzajya duhinga kijyambere kuko ifumbire y’imborera igiye kuboneka cyane, sinabona ukuntu nabivuga kuko ibyishimo byandenze.”
Undi muturage witwa Urayeneza Speciose worojwe inka we yemeza ko icyizere cy’impinduka nziza mu buzima yatangiye kukigira kuva bamubwira ko yashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inka mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize 2022, yemeza ko mu rwego rwo kwitegura kwakira iyi nka yateye ubwatsi, yubaka ikiraro ndetse mu minsi ishize akaba yarasuraga aborozi batandunye mu rwego rwo kwitoza uko azafata inka ye.
Urayeneza yakomeje agira ati: “Hashize iminsi myinshi twifuza amata, twifuza kubona ifumbire kugira ngo imyaka yere neza, ariko ubu uyu munsi bigenze neza cyane, ubu tugiye kujya duhinga tweze abana babone amata, twiteze n’imbere tuve mu bukene.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco ubwo yashyikirizaga aba baturage inka zabo, yabibukije amwe mu mabwiriza aganga inka ya Girinka harimo ko kizira kuyigurisha, yabasobanuriye ko izi nka zigamije kubateza imbere bo n’imiryango yabo,
Yakomeje agira ati: “Izi nka zigamije kubavana mu bukene no guhindura imibereho yanyu, twebwe turi intumwa, umukuru w’igihugu yatangije gahunda ya Girinka munyarwanda kugira ngo umunyarwanda wese utishoboye abone amata we n’umuryango we.”
Meya Nyemazi yasobanuriye aba baturage ko kugira ngo izi nka zizabagirire akamaro basabwa kuzitaho, bakazahirira, zikanywa amazi, bakazimenyera imiti, kuko ibyo byose iyo bikurikiranwe neza inka itanga ifumbire ikanagira umukamo mwinshi.
Izi nka zatanzwe ni umuhigo w’uyu mwaka wa 2022/2023 aho hagombaga gutangwa inka 63, ubu izimaze gutangwa zikaba ari 44.











