MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Hari icyizere ko aborozi bazahaza uruganda rw’amata y’ifu rugiye kuhuzura

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
04/02/2023
Kuri ubu imirimo igeze kure mu kubaka uru ruganda

Kuri ubu imirimo igeze kure mu kubaka uru ruganda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko bufitiye icyizere aborozi ko bazabasha guhaza uruganda rw’amata y’ifu rwa miliyari 45 Frw rugiye kuzura muri aka Karere, ku bijyanye n’umukamo uzakenerwa.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yabivuze ubwo basuraga uru ruganda ngo barebe aho imirimo yo kurwubaka igeze.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka, rukaba ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw rutangire gukora rwakira litiro ibihumbi 650 ku munsi zirimo litiro ibihumbi 500 zagenewe gukorwamo amata y’ifu naho izindi ibihumbi 150 zikorwemo ibindi bisanzwe bikorwa n’uru ruganda.

Ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU Meya Gasana yavuze ko hari byinshi aborozi bamaze kungukira mu nama bagenda bagirana n’ubuyobozi n’uburyo bagenda babyumva ndetse na za nkunganire Leta igenda ishyira mu borozi zibazamurira icyizere cyo kongera umukamo.

Yagize ati: ”Icyizere turagifite gishingiye uko aborozi bagenda bahindura imyumvire ku bworozi, ikindi ni ukuntu ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu ishami ryacyo rishinzwe imishinga, bagiye kuduha ibikoresho bikoreshwa mu bworozi, tuzashyiramo nkunganire ya 50%, aha ni ku ruhare rw’aborozi n’amakoperative yabo.”

Meya Gasana yakomeje agira ati: “Ikindi kiduha icyizere ni ku ruhare rw’inzego za Leta bari kuduha imbuto z’ubwatsi, amafaranga ya nkunganire ngo aborozi babone amazi n’Inyange ubwayo bazanye abahanga bazajya basura aborozi bakabagira inama mu bworozi bwabo bakora uko umukamo wakwiyongera, izi nama zose nibazubahiriza birumvikana ko ruriya ruganda tuzaruhaza.”

Bamwe mu borozi nabo bavuga ko biyemeje kwagura ubworozi bwabo bakanorora kinyamwuga kugira ngo bongere umusaruro w’amata kuko ibikenewe byose Leta iri kubibaha.

Nkubana Mike wororera mu Murenge wa Katabagemu yavuze ko kuba uru ruganda rwarubatswe mu Karere ka Nyagatare abaruzanye bari babizeye mu kuruhaza.

Yagize ati: ”Abarwubatse muri Nyagatare nuko bari bizeye ubworozi bwacu bityo dufatanije na Leta nk’uko ahantu hose bari kuduhamo nkunganire, mu bwatsi, amazi ibikoresho bindi by’ubworozi natwe icyo dusabwa ni ukumvira inama ubuyobozi butugira tukazishyira mu bikorwa.”

Murungi Janet wororera ahitwa Akayange mu Murenge wa Karangazi we yavuze ko imbaraga Leta yashyize mu borozi bizabafasha kongera umukamo.

Yagize: “Leta yashyize imbaraga mu bworozi bigaragazwa na nkunganire igenda iduha, inama bahora batugira zo guhindura ubworozi tukava kuri gakondo tukajya kukorora bigezweho bya kijyambere, bizadufasha kuzamura umukamo maze ruriya ruganda rwubatswe Rutaraka turuhe umusaruro w’amata ruzakenera.”

Uruganda rw’amata ruri kubakwa na Inyange Ltd mu karere ka Nyagatare ruzajya rwakira amata angana na litiro ibihumbi 650. Kuri ubu imirimo yo kubaka uru ruganda igeze ku musozo aho bari gufungamo imashini no gukora imirimo ya nyuma.

Kuri ubu imirimo igeze kure mu kubaka uru ruganda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko bafite icyizere ko aborozi bazahaza uru ruganda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abakuru b’imidugudu barasaba guhabwa agahimbazamusyi

Gatsibo: Abakuru b’imidugudu barasaba guhabwa agahimbazamusyi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU