MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Abayobora ibigo by’amashuri basabwe impinduka mu miyoborere n’imyigishirize

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
27/01/2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri gushikariza abarimu kugira uruhare mu miyoborere myiza, imicungire myiza, imyigire n’imyigishirize inoze, imikorere n’imikoranire myiza ku ishuri n’umuryango mugari mu kugana ku intsinzi n’iterambere rirambye.

Ibi babisabwe mu gusoza umwiherero w’uburezi kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Mutarama 2022, nyuma y’uko haragarajwe ko hari bimwe mu bigo ugisanga bikiri inyuma mu kunoza imiyoborere aho washoboraga kubaza bamwe imibare y’abanyeshuri bimutse, abasibiye cyangwa abafite ibibazo ugasanga ntihari, kubera kudakorana neza na barimu n’abandi bayobora.

Mu bindi harimo nko kudashashyanira abana barera, kwigisha utateguye ibyo uri butange, kutamenya gutanga inshingano kubazikwiye, kudacunga neza umutungo no kudakurikirana ibikorwa bibera mu kigo mu buryo bukwiye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière yavuze ko umwalimu ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu, aboneraho kubasaba kuzana impinduka mu miyoborere n’imyigishirize y’ibigo.

Yagize ati: “Turabasaba ko bayobora Ikigo, ishuri rikaba inshuti y’umwana binyuze mu kuzana udushya dutandukanye nk’uko byatangiye nk’aho mu Karere kacu twimakaje gushyiraho igitondo cy’ishuri aho abana bazinduka bakaganira, bagaherebwa amabwiriza hamwe n’abayobozi, nanone kandi bagomba kujya bisanzura ku barimu bakabaha imfashanyigisho, amahugurwa mu rwego rwo kugana ku ntsinzi n’iterambere rirambye.”

Inkuru bifitanye isano: Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje kurandura ihohoterwa ribangamira imyigire y’umwana w’umukobwa

Mu kiganiro na MUHAZIYACU bamwe mu bayobora ibigo by’amashuri mu Karere ka Kirehe bavuze ko bungukiye byinshi muri uyu mwiherero ndetse ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo babonye bitagenda neza mu miyoborere y’ibigo.

Umuyobozi w’Ikigo cya EP Muyange, Hagenimana Jean Damascene yagize ati: “Nkanjye icyo nsigaranye ni impinduka zigamije kwita kuri byinshi tutitagaho cyane cyane mu gukoresha ururimi rw’icyongereza, gusura kenshi abarimu, gucunga umutungo w’ikigo no gufata inshingano nk’umuyobozi;  mu by’ukuri tugiye guhindura byinshi mu kazi kacu nk’uko twabisabwe.”

Umuyobozi uyobora Ikigo cya Paysannat LD giherereye mu murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe, Mukamugenzi Verena, yavuze ko batewe ishema n’amahugurwa bahambwa ndetse ko banakomeza kuzajya bahabwa andi mu guteza imbere uburezi.

Ati: “Maze imyaka umunani ndi umurezi gusa imbogamizi nahuraga nayo zikomeye nta makuru nari mfite ku myitwarire y’Umuyobozi kuko twakoraga ibizamini twatsinda bamwe bakajya kuyobora uko babyumva cyangwa ukagisha inama mugenzi wawe, ariko ubu turashima kuko bahora baduhugura ndetse n’ubu uyu mwiherero ugiye gutuma hari byinshi tuzana.”

Nyuma yo gusoza umwiherero amwe mu mashuri yatsindishije neza, yahembwe ibihembo bitandukanye ndetse basaba n’abandi ku bafatiraho urugero dore ko harimo abari abanyuma mu Karere ariko bakaba baraje mu b’imbere mu kugira abanyeshuri batsinze 100%.

Umwiherero w’uburezi wahariwe abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Kirehe warufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uburezi kuri bose,umukobwa yige neza”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kirehe

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bubakiye umukecuru utishoboye

Nyagatare: Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bubakiye umukecuru utishoboye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU