Abayobozi 115 b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje gukumira ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ahubwo bakarushaho guteza imbere imyigire yabo n’uburezi budaheza muri rusange.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2023 ubwo Akarere ka Kirehe katangizaga umwiherero w’uburezi w’iminsi ibiri ufite insanganyamatsiko igira iti ‘uburezi kuri bose,umukobwa yige neza.’wabereye mu Karere ka Ngoma.
Ni umwiherero wahurije hamwe abayobora ibigo by’amashuri bitandukanye birimo ibyigenga n’ibya Leta barenga 115, bakaba bari kurebera hamwe uburezi budaheza bwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagamijwe kurwanya inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku ishuri no gufata ingamba nshya mu kurwanya ibiridindiza.
Bamwe mu barezi bavuga ko bagiye kurushaho kugira uruhare mu kurwanya iri hohoterwa kuko risubiza inyuma imyigire yabo n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’ikigo cya GS Kigina, Mukunzi Emile, avuga ko bagiye kwegera abana b’abakobwa kuko bafite ibibazo bikomeye cyane bisabwa gufatirwa ingamba nshya.
Yagize ati: “Hari ikintu kimwe mbona tugomba kwitaho nko gushyiraho uburyo bufatika bwo kuganiriza abana b’abakobwa kuko abana dufite bafite ibibazo byinshi bikomeye cyane, tugakumira icyaha kitaraba buri cyumweru tugashyiraho ahantu abakobwa bahurira bagatanga amakuru n’icyumba cy’umukobwa kigakoreshwa kuko hari igihe ugishinga umuntu utagira ibanga ugasanga n’umwana ntabigizemo uruhare.”
Umukozi w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe muri Kirehe, Umulisa Angelique, avuga ko hibanzwe ku mukobwa kuko hari ibibazo by’abangavu baterwa inda n’ikibazo cy’uruhare rw’umugore mu gufata ibyemezo mu miyoborere y’ibigo n’abarezi badaha agaciro ihame ry’uburinganire.
Ati: “Uyu mwiherero uzasigira aba barezi kureba icyakorwa kugira ngo abana b’abakobwa bige neza kuko hari ibibazo by’abana baterwa inda, ihohoterwa rishingiye ku gitsina,ikibazo cy’ihame n’uburinganire mu mashuri no kureba uruhare rw’umugore mu gufata ibyemezo ndetse n’uruhare rw’umukobwa mu bimukorerwa, kuko nidushyira hamwe bizafasha na rya reme ry’uburezi kuzamuka.”
Yakomeje asobanura ko ibigo by’amashuri bitakora byonyine bityo hakenewe ubufatanye bw’ibigo byinshi kuko hagaragaye ko ababyeyi batitabira kureba imyigire y’abana babo ariyo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu burezi budaheza himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurwanya inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa rikorerwa abagore b’abakobwa ku mashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe,Rangira Bruno, yavuze ko bateye intambwe mu bindi ariko ku bijyanye n’ihohoterwa bakiri hasi,abasaba gufungura amaso bagasuzuma ibikoma mu nkokora uburezi bw’umwana w’umukobwa bakurikirana ubuzima bw’umunyeshuri muri rusange ku ishuri no mu muryango.
Yagize ati: “Mu bindi twateye imbere ariko uracyasanga hakiri ikibazo cy’abangavu baterwa inda kandi akenshi usanga 90% bari mu mashuri, bigaturuka ku ihohoterwa rikorerwa akenshi mu bari mu ishuri, sosiyeti no mu muryango ariko kandi twasabye abarezi ko babigira ibyabo bakagira ubumenyi kuri bo bumva ko bibareba.”
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yashinzwe ku itariki ya 18 Ukwakira 1992 n’imiryango 13,igizwe n’imiryango nyarwanda itari iya Leta, iharanira ko u Rwanda rutarangwamo ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, bikagaragazwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, mu nzira y’iterambere binyuze mu muryango nyarwanda utekanye kandi ufite amahoro arambye.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) igaragaza ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021, igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini.









