MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Umugabo yateze imodoka mu muhanda azimena ibirahure

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/01/2023

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamduni yemeza ko hari umugabo wafashwe mugitondo cyo kuri uyu wa 05 Mutarama azira kumena ibirahure by’imodoka ebyiri zitwara abagenzi, birakekwa ko uwo mugabo yaba yagize ikibazo cyo mu mutwe.

Ibi byabereye mu muhanda wa Ryabega mu Murenge wa Karangazi, aho uyu mugabo ngo yagiye mu muhanda hagati atora amabuye atangira kuyatera imodoka zitwara abagenzi; izo yamennye ibirahure by’imbere ni iya Ruhire na International.

SP Twizeyimana yagize ati: “Ntabwo asanzwe ari umurwayi ni umugabo ufite urugo wacuruzaga imyaka, ubu ari kuvuga amagambo aterekeranye avuga ngo yaraye mu gishanga, bigaragara ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, abamuzi bavuga ko yari umuntu muzima.”

Kugeza ubu uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB ya Karangazi mu gihe hategerejwe ko bamutwara kwa muganga agasuzumwa kugira ngo barebe ko nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Mu gihe basanga afite ikibazo cyo mu mutwe, ba nyiri izi modoka bazazikoreshereza kuko bizaba byagaragajwe ko uwabikoze yari umurwayi, mu gihe basanga ari muzima azishyura ibyo yangije.

SP Twizeyimana Hamduni, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Imodoka zangirijwe ibirahure by’imbere

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Minisitiri Musabyimana yasabye ‘DASSO’ gushyira imbere umutekano w’abaturage

Minisitiri Musabyimana yasabye 'DASSO' gushyira imbere umutekano w'abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU