Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamduni yemeza ko hari umugabo wafashwe mugitondo cyo kuri uyu wa 05 Mutarama azira kumena ibirahure by’imodoka ebyiri zitwara abagenzi, birakekwa ko uwo mugabo yaba yagize ikibazo cyo mu mutwe.
Ibi byabereye mu muhanda wa Ryabega mu Murenge wa Karangazi, aho uyu mugabo ngo yagiye mu muhanda hagati atora amabuye atangira kuyatera imodoka zitwara abagenzi; izo yamennye ibirahure by’imbere ni iya Ruhire na International.
SP Twizeyimana yagize ati: “Ntabwo asanzwe ari umurwayi ni umugabo ufite urugo wacuruzaga imyaka, ubu ari kuvuga amagambo aterekeranye avuga ngo yaraye mu gishanga, bigaragara ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, abamuzi bavuga ko yari umuntu muzima.”
Kugeza ubu uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB ya Karangazi mu gihe hategerejwe ko bamutwara kwa muganga agasuzumwa kugira ngo barebe ko nta kibazo cyo mu mutwe afite.
Mu gihe basanga afite ikibazo cyo mu mutwe, ba nyiri izi modoka bazazikoreshereza kuko bizaba byagaragajwe ko uwabikoze yari umurwayi, mu gihe basanga ari muzima azishyura ibyo yangije.









