Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye Abagize rwego rwunganira Akarere mu by’umutekano bazwi nka ‘DASSO’ bashya kuzafatanya n’abaturage mu gucunga umutekano w’aho baturutse, anabasaba kwirinda kurya ruswa n’ibindi byakwangiza isura yabo.
Ni ibikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’Igihugu riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo hasozwaga amahugurwa y’Aba-DASSO 416 bashya baturutse mu turere 16.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’Igihugu, DIGP Ujeneza Jeanne Chantal, Abaguverineri b’Intara n’Umujyi wa Kigali; ndetse n’Abayobozi b’uturere 16 abashoje amahugurwa baturutsemo.
Minisitiri Musabyimana wari umushyitsi mukuru nyuma yo kwerekwa imyitozo aba basore n’inkumi bahawe ijyanye no gucunga umutekano w’abaturage, yabasabye gufatanya n’abaturage b’aho baturuka bakabarinda icyabahungabanya.
Yakomeje agira ati: “Kurinda umutekano w’abaturage n’ibyo batunze ntabwo ari ibintu byoroshye, ariko tuzi ko ari akazi keza k’ingirakamaro, ibi bizabasaba kutita ku nyungu zanyu bwite ahubwo mukita ku nyungu rusange z’Igihugu.”
Minisitiri Musabyimana yibukije ko gucunga umutekano ari ukurebera mu buryo bwagutse asaba aba-DASSO bashya kugira uruhare mu gufasha inzego z’ibanze mu gukumira ubuzererezi, gukurikirana ko ibibazo by’abaturage byose bikemuka, kumenya ibibazo bibangamiye abaturage, kubarinda akarengane, ruswa no gusiragizwa n’ibindi byinshi bitandukanye.
Umwe mu ba-DASSO bahembwe kubwo kwitwara neza witwa Mujawayezu Hycenthe, yabwiye itangazamakuru ko biteguye gufasha abaturage ngo kuko babitojwe neza.
Ati: “Umuturage anyitegeho kumufasha nkorana neza nabo mu gucunga umutekano, nabizeza ko nzababa hafi kandi nanababwira ko nzabavuganira aho bishoboka.”
Muri aya mahugurwa aba-DASSO bashya bigishijwe gukoresha intwaro, imyitozo ngororamubiri, ubutabazi bw’ibanze, amasomo abatoza imyitwarire, inyigisho zibatoza kuyobora, gukora iperereza ry’ibanze mu gutanga amakuru, ubufatanye bwabo n’abaturage n’ibindi.
Ni ku nshuro ya Gatandatu hashojwe amahugurwa y’abagize Urwego rwa DASSO(District Security Support Organ) kuva batangira gukorana n’uturere, kuri ubu mu gihugu hose habarurwa abasaga 9,000 bafasha uturere mu gucunga umutekano w’abaturage.











