MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abagize komite z’ihuriro ry’abana bashyize imbere guharanira uburenganzira bw’umwana

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
06/01/2023

Nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kubongerera ubushobozi bwo guhagararira neza bagenzi babo, abana bahagarariye komite z’Ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere n’Imirenge biyemeje kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bw’umwana binyuze mu bikorwa bazakora muri manda yabo y’imyaka itatu.

Ni amahugurwa yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2023, n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abaturage, Imanishimwe Yvette, ufite n’abana mu nshingano.

Niwemahoro Providence ni Perezida w’ihuriro ry’abana ku rwego rw’Akarere ufite imyaka 16 y’amavuko, avuga ko nyuma yo guhugurwa we na bagenzi be bazafatanya mu kwesa imihigo bahize igamije guharanira uburenganzira bw’umwana.

Ati: “Muri manda yacu twahize kuzagira uruhare rufatika mu gukura abana mu buzererezi binyuze mu kubegera n’imiryango yabo tukabigisha bakanagaruka no ku ishuri. Ikindi ni uko twiyemeje ko tuzasura abana bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata tukaganira nabo bikabafasha guhinduka vuba mu myumvire n’imitekerereze ku buryo tuzabaremamo icyizere cy’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye aba bana bitabiriye amahugurwa, abasaba ko ibyo bahuguwe bazabikoresha mu kwesa imihigo muri manda yabo y’imyaka itatu.

Yabasabye kandi kuzegera abana bafite ibibazo byihariye bakabafasha mu kubigaragaza ndetse bakanabakorera ubuvugizi.

Ati: “Ndifuza ko ibyo dukuye hano tugiye kubishyira mu bikorwa; Imihigo tukayesa ku bufatanye bwacu twese; yaba ari ihuriro ry’abana, abakozi b’Akarere n’abu’imirenge. Rero iyo uhagarariye umuntu uramwegera ntabwo utegereza ngo akwegere, nawe uramwegera ngo urebe ibibazo afite urusheho kubikemura no kubikorera ubuvugizi kandi bituma uwo mwana anakwibonamo.”

Amahugurwa ya komite z’abana yatowe muri Kanama 2022 mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’abana bwo kugira uruhare mu bibakorerwa. Ni nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ishyiriyeho Ihuriro ry’abana kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Iguhugu, hagamijwe kandi guha abana urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa, ku bireba igihugu cyabo kandi abantu bakuru bakabatega amatwi hagamijwe gushyira mu bikorwa ihame ryo kwita ku bifitiye umwana akamaro kurusha ibindi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Bugesera

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abatubahiriza amabwiriza yo gufatira ifunguro ku ishuri baraburirwa

Kayonza: Abatubahiriza amabwiriza yo gufatira ifunguro ku ishuri baraburirwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU