MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abayobozi batewe ipfunwe no kuyobora abaturage benshi batarishyura mituweli

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
26/08/2022
Guverineri Gasana yasabye abayobozi kwegera abaturage ariko bakirinda kubahutaza

Guverineri Gasana yasabye abayobozi kwegera abaturage ariko bakirinda kubahutaza

Abayobozi b’imidugudu n’utugari bo mu mirenge ya Remera na Mugesera mu Karere ka Ngoma, bagaragaje  ko batewe ipfunwe no kuyobora abaturage benshi batarishyura ubwisungane mu kwivuza basabwa kongera imbaraga mu bukangurambaga.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 26 Kanama, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel n’izindi nzego z’umutekano bagiranaga  ibiganiro n’abaturage n’abayobozi bo mu Karere ka Ngoma muri  gahunda yo kubegera bakabafasha gukemura ibibazo bafite muri gahunda yiswe “Mobile Governance”

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko yiswe: “Shyashyanira umuturage” aho igamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Bamwe mu bayobozi bavuze ko batewe ipfunwe n’uko bagifite abaturage benshi batarishyura mituweli, Sengiyumva Alfred yagize ati: “Njyewe ntabwo nishimiye umwanya turiho (kugira abaturage batarishyura mituweli) nyuma yo kubona ko mfite ingo 20 zitarishyura mituweli nakurikiranye abantu batarishyura ntangira kwifashisha abafatanyabikorwa kugira ngo tubishyurire”

Mukanoheli Vestine ni umwe mu bakuru b’imidugudu utishimiye ko agifite abaturage batarishyura mituweli, yagize ati: “Mfite ingo 50 zitarishyura mituweli, mfite ipfunwe ko hari abaturage nyobora batarishyura ubwisungane mu kwivuza.”

Usibye aba kandi hari abandi bayobozi bo mu Murenge wa Remera, bagizwe n’abayobozi b’umurenge kugera ku mudugudu n’abavuga rikumvikana nabo babonanye n’abayobozi nabo bemeza ko bafite ipfunwe n’ikimwaro cyo kuba hari abaturage batarishyura mituweli kandi nta kintu babuze.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yasabye aba bayobozi kwegera neza aba baturage bakabasobanurira ibyiza byo kwishyura mituweli.

Yagize ati: “Mugende murebe abo baturage mutabahutaje, mudakoze  ku byabo, mubigishe mubabwire akamaro ka mituweli,nubona  bakunaniye ubateze pasiteri cyangwa padiri na shehe w’aho basengera azagufasha kubakubwirira batange iyo mituweli  babishaka.”

Kugeza ubu mu Karere ka Ngoma umubare w’abaturage bamaze gutanga mituweli ni 79,3% ni ukuvuga ko ari abaturage 269,048 mu baturage 339,152 bagomba kwishyura mituweli.

Umurenge wa Remera ufite abaturage bangana na 78,8% bamaze kwishyura naho mu Murenge  wa Mugesera bo bangana na 76,6% bamaze kwishyura, gusa iyi mibare ntirimo abo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe bo bishyurirwa na leta.

Guverineri Gasana yasabye abayobozi kwegera abaturage ariko bakirinda kubahutaza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaMituweli

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Uko umuganda wagenze muri buri Karere (Amafoto)

Iburasirazuba: Uko umuganda wagenze muri buri Karere (Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU