MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Meya Gasana yasabye Abafatanyabikorwa b’Akarere guhanga udushya mu byo bakora

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
09/06/2022

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere kurangwa n’udushya mu byo bakora, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’abaturage no gukemura ibibazo byabo.

Ubu ni butumwa Meya Gasana yahaye abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Gatsibo (JADF Gatsibo) kuri uyu wa 09 Kamena, mu nama y’igenamigambi yiga ku buryo igenamigambi ryabo ryahuzwa n’iry’akarere.

Meya Gasana yagarutse ku ruhare rw’abafatanyabikorwa b’Akarere mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ashima uburyo bakorana n’ubuyobozi bw’Akarere.

Yakomeje agira ati: “Turashaka kuba igicumbi cy’udushya, duhange udushya buri wese aho abarizwa waba ukorera mu kurengera uburenganzira bw’umwana aho naho ugire agashya, ndagira ngo mbasabe mu igenamigambi ryanyu rwose mutekereze cyane ku dushya tuzaranga umwaka utaha.”

Mu guhanga agashya kandi Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagarutse cyane ku cyo aka gashya kazamarira abaturage; yongeraho ko agashya kagomba kuba gakemura ibibazo by’abaturage kakaba umwihariko wa buri wese mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ngamije Safina, Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo mu ijambo rye yibanze ku bufatanye bukwiye kuranga abafatanyabikorwa b’akarere n’ubuyobozi bw’akarere, yagize ati: “Turabasaba Guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa n’igenamigambi ry’akarere mu mwaka wa 2022/2023, dukomeze gukorera hamwe.”

Iyi nama kandi yize ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2021/2022, Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 99 iri mu byiciro bitatu, ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Gisagara VC na REG VC mu makipe yitwaye neza ku munsi wa 2 wa shampiyona ya Volleyball
Amakuru

Gisagara VC na REG VC mu makipe yitwaye neza ku munsi wa 2 wa shampiyona ya Volleyball

26/10/2026
Kumenya ururimi rw’amarenga ni inzira yo guha serivisi nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Amakuru

Kumenya ururimi rw’amarenga ni inzira yo guha serivisi nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

25/10/2026
Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya
Amakuru

Bugesera: Imidugudu 566 yabonye abayobozi bashya

25/10/2026
Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho
Amatora

Gatsibo: Kongera ibikorwaremezo biri mu byo abayobozi batowe bazitaho

25/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abafatanyabikorwa bishimiye kongera kumurika ibikorwa nyuma y’imyaka ibiri bitaba

Kayonza: Abafatanyabikorwa bishimiye kongera kumurika ibikorwa nyuma y'imyaka ibiri bitaba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU