MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abafatanyabikorwa bishimiye kongera kumurika ibikorwa nyuma y’imyaka ibiri bitaba

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
09/06/2022

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza baravuga ko bishimiye kongera guhurira hamwe bakamurikira abaturage ibyo bakora mu rwego rwo gukorera mu mucyo no kwemera kubazwa inshingano.

Iri murikabiko ryongeye kubaho nyuma y’imyaka ibiri ritaba kubrra icyorezo cya Covid-19, riri kubera mu Murenge wa Mukarange ahazwi nko mu mujyi wa Kayonza, ryatangiye kuri uyu wa 08 Kamena kugeza kuwa 10 Kamena.

Ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa barenga 40 bakorera mu Karere ka Kayonza, bari mu ngeri zitandukanye, harimo amakoperative akora mu buhinzi n’ubworozi, imiryango itari iya leta yaba iyo mu gihugu cyangwa se mpuzamahanga ikorera mu Karere ka Kayonza; aba bose bahurijwe hamwe kugira ngo bamurikire banasobanurire abaturage ibyo bakora.

Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza ni Mporanumusingo Egide, yemeza ko abafatanyabikorwa b’akarere bagira uruhare runini mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, agira ati: “Ubu tugeze ku kigero gishimishije, murabizi inzara yabaga muri Kayonza mu minsi ishize, ubu hari iyo mucyumva? Navuga ko aha harimo uruhare rukomeye rw’abafatanyabikorwa.”

Imwe mu mishinga ikomeye iri gukorwa mu Karere ka Kayonza harimo kurwanya ubutayu n’amapfa mu karere cyane cyane mu bice bikunze kwibasirwa n’izuba, aho hari umushinga wiswe Green Kayonza uzashyirwa mu bikorwa na KIIWP.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Harerimana Jean Damascéne asobanura ko iki gikorwa cyari kimaze imyaka  ibiri kitaba kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Visi Meya Harerimana yakomeje agira ati: “Twishimiye uburyo aba bafatanyabikorwa bacu bitwaye muri ibi bihe byo kurwanya Covid-19, ibikorwa byabo ntabwo byahagaze haba ibyo kurwanya Covid-19, haba ibindi bikorwa bifasha cyangwa byunganira ubuzima bw’abaturage, ikigaragara ni uko ibi bikorwa byiyongereye mu rwego rwo gufasha abaturage mu iterambere.”

Ibikorwa byagizwemo byagizwemo uruhare n’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kayonza harimo kandi imihigo y’akarere iri mu bice bitatu, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Mukashyaka yasimbuye Kamuhire ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
Amakuru

Mukashyaka yasimbuye Kamuhire ku mwanya w’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

27/10/2026
Kirehe: Njyanama yemeje ko ubutaka 86 bwari bugenewe amarimbi buhindurirwa imikoreshereze
Amakuru

Kirehe: Njyanama yemeje ko ubutaka 86 bwari bugenewe amarimbi buhindurirwa imikoreshereze

26/10/2026
Gisagara VC na REG VC mu makipe yitwaye neza ku munsi wa 2 wa shampiyona ya Volleyball
Amakuru

Gisagara VC na REG VC mu makipe yitwaye neza ku munsi wa 2 wa shampiyona ya Volleyball

26/10/2026
Kumenya ururimi rw’amarenga ni inzira yo guha serivisi nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Amakuru

Kumenya ururimi rw’amarenga ni inzira yo guha serivisi nziza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

25/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abaganga 20 b’indwara z’amagufwa bahuguwe ku bumuga bw’ibirenge

Bugesera: Abaganga 20 b’indwara z’amagufwa bahuguwe ku bumuga bw’ibirenge

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU