Kuva tariki ya 25, kugeza ku ya 27 Gashyantare 2020 muri gare ya Nyakarambi, mu Karere ka Kirehe habereye imurikabikorwa ngarukamwaka ryateguwe na JADF Kirehe, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye ni ingenzi, twese hamwe tujyane mu mihigo turase ku ntego.”
Mu minsi itatu ryamaze, ryitabiriwe n’abamuritse ibyo bakora bagera kuri 51, abenshi bamuritse ibishingiye kuri serivisi zitandukanye zitangwa n’ibigo birimo ibya Leta, abikorera n’imiryango bikorera mu Karere ka Kirehe, ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubukorikori; n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald washimiye abaryitabiriye, yavuze ko imurikabikorwa riba ari umwanya wo kugaragariza abagenerwabikorwa ibikorwa n’ibibakorerwa muri gahunda zose, kugira ngo ibitameze neza bikosorwe, ibimeze neza na byo birusheho gukorwa neza.
JADF ya Kirehe igaragaza ko mu minsi itatu iri murikabikorwa ryamaze, ku munsi ryarasurwaga n’abantu basaga 2000.
Mu buryo bw’amafoto, muhaziyacu.rw yabahisemo kubera ko uko iri murikabikorwa ryagenze.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald (wa kabiri uhereye iburyo) n’abagize inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro imurikabikorwa Mu byamuritswe harimo umuceri uhingwa ukanatonorerwa i KireheJADF Kirehe igaragaza ko buri munsi hasuraga abantu nibura ibihumbi bibiriAbafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Kirehe bagaragaje ibyo bakoraHari abaturage basuye baboneyeho umwanya wo kwisuzumisha zimwe mu ndwaraUmwe mu basuye imurikabikorwa yitegereza intebe n’ibindi bikoresho byakozwe ku buryo byorohereza abantu bafite ubumuga Mu byamuritswe hari iby’ubukorikori n’ubudozi Hamuritswe kandi ibishingiye ku bugeniHagaragajwe na kandagira ukarabe igezweho mu gihe muri iki gihe Abanyarwanda bakangurirwa kugira umuco wo gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda indwaraUburyo bwo kwirinda indwara zirimo na Malaria haterwa umuti wica imibu nabwo bwaragaragajweh
Hamuritswe igitoki kiri mu bwoko bw’ibiribwa bitetse gipima ibiro 120Abatanga serivisi z’uburyo bwo kuboneza urubyaro no kwirinda indwara zirimo n’iby’ibyorezo na bo bari mu bamuritse ibyo bakoraAba bamuritse ibyo bagezeho mu buhinzi bakora birimo umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori
Umukozi muri Save the Children agaragariza Ubuyobozi ibyo bakora mu kwita ku bana by’umwiharikoInanasi ni kimwe mu bihingwa byera mu Karere ka Kirehe, hari n’abageze ku rwego rwo kuzumisha zikoherezwa ku masoko yo mu mahangaKuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa gatatu, umuhanzi Senderi International Hit ari mu basusurukije imurikabikorwa rya KireheBimwe mu byamuritswe harimo ibikinisho n’ibikoresho bifasha mu burezi bunoze n’imikurire y’abana bato Umubyeyi yamuritse bimwe mu mitako birimo imigongo na za tapiAbasore bagororotse bazanywe na ‘Entreprise Urwibutso’ na bo bari mu basusurukije imurikabikorwa rya Kirehe ryasojwe tariki ya 27 Gashyantare 2020