Mu murikabikorwa ritegurwa n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Kirehe (JADF-Kirehe) ryasojwe ejo hashize tariki 27 Gashyantare, ibyamuritswe ku bwiganze bishingiye kuri serivisi, mu gihe ibikorwa n’Abanyakirehe mu mirenge 12 aka karere byabaye bike.
Ku matariki ya 25,26 na 27 Gashyantare 2020, i Nyakarambi habereye imurikabikorwa ngarukamwaka ryateguwe na JADF Kirehe, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye ni ingenzi, twese hamwe tujyane mu mihigo turase ku ntego.”
Nk’uko byagaragariye abasuye iri murikabikorwa ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe abitabiriye kumurika ibyo bakora ku bwinshi ni abatanga serivisi zitandukanye nk’ibigo birimo ibya Leta, abikorera n’imiryango bikorera mu Karere ka Kirehe, abandi bake ni abamuritse ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubukorikori; n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yavuze ko ubutaha iri murikabikorwa rizategurwa ku buryo Abanyakirehe bafite ibyo bakora bifatika byaba ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’ubuhanga bazitabira kubimurika.
Ati: “Aha byagaragaye ko abamurika ari abari muri serivise cyane, ariko abacuruza, abafite ibikoresho byakenerwa ntabwo ari benshi kandi mu mirenge turabafite. Ubu rero mu rwego rw’imihigo no kurushanwa ubutaha tuzabitegura ku buryo imirenge yazanye abamurika benshi n’ibintu byiza izahembwa, kugira ngo bizazamure igipimo n’urwego rw’imurikabikorwa ryacu.”
Meya Muzungu yanavuze ko imurikabikorwa riba ari umwanya wo kugaragariza abagenerwabikorwa ibikorwa n’ibibakorerwa muri gahunda zose, kugira ngo ibitameze neza bikosorwe, ibimeze neza na byo birusheho gukorwa neza.
Mu gusoza iri murikabikorwa, Rwishema Jean Damascène wavuze mu izina ry’uhagarariye umuyobozi wa JADF Kirehe yasobanuye ko ibyamuritswe bigaragaza ko hari intambwe yatewe mu iterambere.
Ati: “Ibyo twamuritse bigaragaza intambwe imaze guterwa mu ikoranabuhanga mu bukungu, ubuhinzi, imyuga n’ubukorikori nk’urugero ni uko nko mu buhinzi tugeze ku kweza igitoki k’ibiro 120.”
Iri murikabikorwa ryanatangiwemo serivisi zirimo iz’ubuvuzi aho abafatanyabikorwa mu by’ubuzima basuzumye abantu basaga 1,600 indwara zitandura nk’umuvuduko w’amaraso, umwijima, amaso; hanatangwa ubujyanama.
Umurerwa Marie Nadège umwe mu baganiriye na muhaziyacu.rw uri mu basuye iri murikabikorwa avuga ko gupimwa ku buntu no kubwirwa uko umubiri we umeze mu bijyanye n’ubuzima yabyishimiye.
Ati: “ Aho Partners in Health iri gukorera bampimye uburebure, n’ibiro, n’isukari yo mu mubiri, bambwira ko meze neza ariko ngomba kujya nkora siporo kugira ngo ntazagira ikibazo cy’umubyibuho ukabije bikaba bibi.”
Rwagasani Braddock Le Sage ukora mu mushinga Compassion umwe mu bamuritse, we yavuze ko muri rusange bishimira ko basuwe bakanagurisha.
Nk’uko bigaragazwa JADF Kirehe imurikabikorwa rya 2020 ryasojwe ryitabiriwe n’abamuritse 51. Mu minsi itatu ryamaze ku munsi ryarasurwaga n’abantu basaga 2000.






