MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Umubare munini w’abakozi bahabwa amasezerano y’akazi y’umunsi umwe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
28/02/2020
Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yemeza ko abakoresha batanga amasezerano y’umunsi umwe, ibyo bakora bitemewe n’amategeko

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yemeza ko abakoresha batanga amasezerano y’umunsi umwe, ibyo bakora bitemewe n’amategeko

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra) itangaza ko abakozi benshi bo mu Rwanda bahabwa amasezerano y’umunsi, abakozi bahabwa aya masezerano bakanenga abakoresha badashaka kubahiriza amategeko.

Raporo y’ubugenzuzi bw’umurimo bw’igihembwe cya mbere n’icya kabiri mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 igaragaza ko umubare munini w’abakozi bahabwa amasezerano y’akazi y’umunsi umwe.

Ni ubu bugenzuzi bwakozwe ku bakozi 2,200,597 bwagaragaje ko abafite amasezerano y’umunsi umwe ari 1,315,826.

Bamwe mu bakozi bahabwa aya masezerano bavuga ko buri munsi baba biteguye kwirukanwa, kuko amasezerano bahabwa akenshi ari mu magambo.

Zimwe mu ngero zifatika ikinyamakuru muhaziyacu.rw  gifite ni bamwe mu bakozi bakora isuku mu bigo bitandukanye haba ku biro by’akarere, intara,ibitaro n’amashuri makuru na za kaminuza.

Ibi bigo bya Leta bitanga isoko ba rwiyemezamirimo bakaripiganirwa,  uritsindiye agashaka abakozi akoresha, umukozi ubonye akazi nta masezerano ahabwa yanditse ariko aba yemerewe gukora buri munsi, nyamara bitewe nuko yabonye akazi ashobora kwirukanwa nta nteguza kandi ntaho yabariza kuko amasezerano ye abarirwa ku munsi.

Abo twaganiriye batifuje ko amazina yabo atangazwa,  barimo umwe mu bakora isuku mu Karere ka Rwamagana uvuga ko nta masezerano y’akazi agira.

Yagize ati: “Nta masezerano yanditse tugira ariko buri munsi tugomba gukora tukabarirwa amafaranga yacu bitewe n’iminsi wakoze, iyo hari iyo wasibye bayikuramo. Twifuzaga ko Leta yadukurikiranira aba bakoresha bacu bakajya bubahiriza amategeko uko avuga”

Iki kibazo kigaragara cyane mu bikorera, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba Nkurunziza Jean de Dieu yemeza ko bamwe bafite ubumenyi bucye ku mategeko,

Yakomeje agira ati: “Turarushaho gusobanurira abakoresha amategeko abagenga, anagenga abakozi bagahyiraho intumwa z’abakozi zafasha gukemura ibibazo byagaragaye, bigakemuka hatitabajwe inkiko. Ingamba zihari ni ukwegera abakozi, umukozi ufashwe neza akora neza akongera umusaruro”

Abakoresha bashinjwa n’abakozi babo ko ibyo bakora babisobanukiwe, kubera impamvu zo kwanga kubishyurira imisanzu y’ubwishingizi.

Urugero rutangwa n’aba bakozi bakora isuku,  ni uko bahembwa amafaranga ibihumbi 30, bigabanywamo kabiri, kuri konti zabo za banki bahabwa amafaranga ibhumbi 28 naho ibindi bihumbi bibiri  byo bakabihabwa mu ntoki.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yemeza ko abakoresha batanga amasezerano y’umunsi umwe ibyo bakora bitemewe n’amategeko.

Ati: “Turi gukora inama mu turere twose duhuza abakozi n’abakoresha nabo mu masendika kugira ngo tubwire abakoresha impamvu abakoresha babikora (gutanga amasezerano y’umunsi umwe),  ni ukugira ngo bahunge ibyo abo bakozi bagomba guhabwa. Hari abo usanga bavuga ko ari amasezerano y’umunsi umwe, ariko bagakomeza kubakoresha igihe kirekire.”

Kurwanya ibibazo nk’ibi bikigaragara mu murimo, bisaba ko ubugenzuzi bw’umurimo burushaho gukaza ingamba no  gufatira ibyemezo n’ibihano  biteganywa n’itegeko ibigo n’abakoresha bigaragayeho.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Intumwa zo muri Congo-Brazzaville ziri mu rugendoshuri zasuye Akarere ka Ngoma
Amakuru

Intumwa zo muri Congo-Brazzaville ziri mu rugendoshuri zasuye Akarere ka Ngoma

13/08/2026
Abatuye i Nyakariro barasaba kubakirwa isoko mu murenge wabo
Ubukungu

Abatuye i Nyakariro barasaba kubakirwa isoko mu murenge wabo

29/07/2026
Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba, baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda
Umutekano

Perezida Kagame yakiriye Gen. Muhoozi Kainerugaba, baganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda

26/07/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uko imurikabikorwa ‘JADF Open Day’ rya Kirehe ryagenze mu mafoto

Uko imurikabikorwa ‘JADF Open Day' rya Kirehe ryagenze mu mafoto

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU