Mu Murenge wa Mukama, mu Karere ka Nyagatare, hari imiryango igifungirana mu nzu abana bafite ubumuga ntibajye ahagaragara, batitaye ku kuba ari ukubavutsa uburenganzira bwabo.
Uko guheza abantu bafite ubumuga, kuragaragara mu gihe hari byinshi Leta y’u Rwanda yakoze bigamije kwita ku bantu bafite ubumuga butandakanye, birimo Itegeko N°01/2007 ryo mu mwaka 2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange.
Iteka N°01/2009 ryo muri 2009, rya Minisitiri rigena uburyo bwo korohereza abafite ubumuga gukora no gukurikirana ibikorwa by’umuco, imyidagaduro, n’imikino, n’ibindi.
Hari ababyeyi bo Murenge ya Mukama bumvikana nk’abavutsa abana babo bafite ubumuga bw’ingingo uburenganzira kuko babafungirana mu nzu.
Umwe muri aba babyeyi wo mu Kagari ka Rugarama yagize ati: “Mfite umwana warenganye uba mu nzu kuko yamugaye yiga mu mashuri y’inshuke. Nagerageje ku muvuza ubushobozi bwanjye buba bukeya ngeze aho ndicara, ndamuryamisha ndakinga. Ubu afite imyaka 10 ariko kubera kumusiga mu nzu nta wundi muntu wo kumwegura, ubu yasubiye inyuma.”
Umubyeyi witwa Nyiraneza Annonciatta yemeza ko azi amakuru uy’uwo mwana ufite ubumuga ufungiranwa n’ab’ababyeyi be, nubwo nta cyo yabikozeho.
Yagize ati: “Uwo mwana nk’iyo bagiye guhinga bamusiga mu nzu bamukingiranye, nta nubwo yiga rwose, ariko abana bafite ubumuga batiga bo ni benshi inaha muri Mukama.”
Mu Murenge wa Mukama, hari abantu bafite ubumuga butandukanye basaga 500.
Basesayose Vincent Uhagarariye Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Murenge wa Mukama avuga ko mu mbogamizi abantu bafite ubumuga bahura na zo ku isonga harimo iy’imyigire, guhezwa kuri serivisi zimwe na zimwe; no kutoroherwa no kubona uburyo bwo kwiteza imbere.
Kuba hakigaragara imwe mu miryango igifungirana abana bafite ubumuga, ubuyobozi bubikoraho iki?
Ntirenganya Paulin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, agaragaza ko imbaraga zigiye kongerwa mu bukangurambaga.
Yagize ati: “Dukomeza gushyira imbaraga mu gusobanurira abaturage ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi, afite ibyo ashoboye. Tugerageza no gushaka abantu bafite ubumuga bose, tukabaha ubufasha, hari abo duha ubufasha bwo kubona amagare, kandi n’abafite ibibazo byihariye bagafashwa; natwe dukomeza kubakorera ubuvugizi.”
Raporo y’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2018, iragaragaza ko muri miliyoni zisaga 12 z’Abanyarwanda, mu Rwanda hose harimo abantu bafite ubumuga buri mu byiciro bitandukanye, basaga ibihumbi 446.






