MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Amafoto: Igishanga cya hegitari 450 gitunganyije muri Kayonza

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
28/12/2019

Izuba ntirizongera kuba ikibazo mu gishanga cyo mu mirenge ya Rwinkwavu na Mwili ho mu Karere ka Kayonza, nyuma yo gutunganya mu buryo bugezweho iki gishanga kingana na hegitari 450, gihingwamo n’abarenga 1,000.

Kuwa gatanu, tariki 27 Ukuboza, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Kim Eung-Jong, Meya w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude n’abandi bayobozi, bitabiriye ibirori byo gushyikiriza abaturage iki gishanga gitunganyije.

Iki ni kimwe mu bikorwa by’umushinga w’imyaka itanu witwa RCSP, uterwa inkunga na Leta ya Koreya, ubu ukaba uri gusozwa, aho watangiye imirimo yawo muri 2014, ukorera mu turere dutandatu twa Gakenke, Muhanga, Gasabo, Gicumbi, Gatsibo na Kayonza.

Irebere uko byari bimeze mu mafoto.

Urugomero rw’amazi ruzajya rwuhira imyaka iri mu gishanga cyo mu murenge wa Mwili.

Hatahwa ku mugaragaro ahava amazi yuhira igishanga. Imirima yo muri iki gishanga yahoze ihungabanywa n’izuba mu mpeshyi, ndetse n’imvura ikahateza imyuzure kubera igishanga kitari gikoreye.

Umuhinzi arerekana uko batera igiti cya makadamiya. Uyu, kimwe n’abandi bakorera mu bishanga byatunganyijwe n’uyu munshinga, bahawe amahugurwa yerekeye gukora ubuhinzi bwa kijyambere. Ndetse 53 muri bo bafatiye amahugurwa yabo mu gihugu cya Koreya.
Guverineri Mufulukye Fred atera igiti mu gishanga cya Kageyo, mu murenge wa Mwili.
Maj. Gen. Mubarak Muganga, umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, atera igiti.

 

N’ubwo bamwe badafitemo imirima yabo bwite bahinga, iki gishanga cyatumye babona imirimo. Aha barimo barasarura imiteja.

Habayeho n’igikorwa cyo guhemba abahinzi bahize abandi mu gihembwe cy’ihinga 2019B.

Aya mafoto yafotowe na Juan de Dios Nsabimana.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije
Uburezi

Kaminuza ya RICA yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 82 basoje amasomo y’ubuhinzi burengera ibidukikije

19/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ubwiza bw’inkengero za Parike y’Akagera mu Ukuboza

Ubwiza bw'inkengero za Parike y'Akagera mu Ukuboza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU