MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Wa mugore watewe mu nzu agateragurwa ibyuma i Kibungo yapfuye

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
19/01/2021
Aho Akarere ka Ngoma  gaherereye ni ahari  ibara ry'umutuku (Ifoto: Internet)

Aho Akarere ka Ngoma gaherereye ni ahari ibara ry'umutuku (Ifoto: Internet)

Nikuze Charlotte w’imyaka 30  uherutse guterwa  mu nzu agateragurwa ibyuma  mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Mutarama yapfiriye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu nyakwigendera  Nikuze Charlotte  ku wa mbere w’iki cyumweru tariki 18 Matarama 2021, nibwo yatewe mu nzu  mu rugo iwe mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Gatonze, Umudugudu wa Nyagatovi,  ku mwanywa, ateragurwa ibyuma, bigakekwa ko abakoze ubwo bugome bari bagamije kumwambura amafaranga ibihumbi 500Frw.

Ibyo bimaze kuba Ubuyobozi  n’inzego z’umutekano zihutiye kuhagera, maze Nikuze agezwa  ku Bitaro Bikuru bya Kibungo atarashiramo umwaka, ariko ngo yari ameze nabi cyane, arembye.

Amakuru MUHAZIYACU ifite ni uko  kubera ko yari yakorewe ubugome bukabije yateraguwe ibyuma, yavuye amaraso menshi, byabaye  ngombwa ko Ibitaro bya Kibungo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali- CHUK, ariko  kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021 byarangiye, Nikuze Charlotte apfuye.

Kanzayire Consolée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo  yabwiye MUHAZIYACU ko iyi nkuru ibabaje y’urupfu rwa Nikuze yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mu butumwa bugufi yanditse ati: “Wa mudame (Nikuze Charlotte) byarangiye yitabye Imana kuri iki gicamunsi. Gusa umugizi wa nabi wahitanye ubuzima bwe yamenyekanye,  Imana imwakire mu bayo.”

Inkuru yabanjirije iyi wasoma ukamenya uko byatangiye:

Ngoma: Umugore yatewe mu nzu ateragurwa ibyuma, harakekwa abashakaga kumwiba.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%
Inkuru z'ingenzi

Ibiciro mu cyaro byazamutseho 31.3%, mu mijyi bizamuka 19.5%

10/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Haracyategerejwe itariki y’urubanza rw’umugabo wishe umwana akamurya

Urubanza rw’uwishe umwana w’imyaka 10 akamurya ruri mu zihutirwa za 2021

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU