Umugore witwa Nikuze Charlotte w’imyaka 30 yatewe mu nzu ateragurwa ibyuma n’abantu bataramenyekana mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, bigakekwa ko bari bagamije kumwambura amafaranga ibihumbi 500Frw.
Byabaye mu mvura yaguye ku manywa yo kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021, mu mvura yaguye hagati ya saa saba n’igice na saa cyenda, mu Kagari ka Gatonde, Umudugudu wa Nyagatovu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Kanzayire Consolée yabwiye MUHAZIYACU iby’aya makuru.
Yagize ati: “Ni umugore witwa Nikuze Charlotte, yababaye cyane bamukubise ibintu bimeze nk’ibinyundo mu mutwe, bamuteye n’ibyuma ariko ikigaragara, ngo yari afite amafaranga ibihumbi 500frw umugabo we yari aherutse kumuha ngo yongere mu bikorwa by’ubucuruzi akora, kuko uyu mugore yari asanzwe acuruza imyenda ariko akabifatanya no guhinga.”
Yakomeje ati: “Muri ka kavura rero kaguye umugore aryama ku gakeka muri saro mu nzu, kuko yari yiriwe mu murima, ubwo rero abana bamusanze mu nzu basanga inzu yasaga n’ifunze, bigaragara ko abamuteye ibyuma, bakoze ubwo bugome bagasiga bakinze ku irembo, bagaca mu gikari, abana rero bahageze bakinguye inyuma biranga, baciye mu gikari, basunitse urugi birakunda; ariko binjiye basanga yaviriranye, bahuruza abantu bavuga ko yapfuye.”
Gitifu Kanzayire avuga ko abageze muri uru rugo mbere ngo bavuze ko yapfuye kubera uko yari ameze, aryamye ku mukeka, yatwikirijwe umufuka, aho aryame huzuriranye umuvu w’amaraso, icyakora ngo nyuma yo kumenya ko agihumeka bihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi n’ubuvuzi ahita yihutanwa ku bitaro bikuru bya Kibungo.
Uyu Nikuze Charlotte wateraguwe ibyuma, ngo yari yiriwe mu murima nta kibazo, umugabo afite ngo basanzwe babanye neza, icyakora ngo ibi biba we yari yagiye kwa muganga kuko yari arwaye; amaze kumenyeshwa iyi nkuru mbi, yahise ajya kurwaza umugore we ku bitaro.
Gitifu Kanzayire Uyobora Umurenge wa Kibungo avuga ko impamvu hakekwa ko abateraguye ibyuma Nikuze ari abashakaga kumukuraho amafaranga ari uko yasanzwe ntayo agifite.
Ati: “Ikigaragara abantu bamusanze ari intere, kandi ya mafaranga ntayo yari agifite kuko ubusanzwe ngo yayagendanaga muri mugondo, abo bagizi ba nabi rero bisa n’aho bayamukuyemo, ku buryo bo baketse ko bamusize yapfuye.”
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB bwatangiye iperereza, gusa ubuyobozi bwemeza ko hari umuhungu ukekwaho gukora ubu bugome wanatawe muri yombi, uyu mubyeyi watewe ibyuma akaba amubereye mukase.
Mu butumwa butangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibungo ni ugusaba abantu kurushaho kuba maso, no kujya birinda kwibikaho amafaranga, ahubwo akabikwa muri banki.






